skol
Kigali

Yasambanyije umwana we w’imyaka 6 kuko umugore we yanze ko batera akabariro

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 March 2022

Polisi yo muri Leta ya Lagos yo muri Nigeria yataye muri yombi umugabo w’imyaka 46 witwa Jimoh Rafiu azira gusambanya umukobwa we w’imyaka 6 yitwaje ko umugore we yanze kuryamana nawe.

Ikinyamakuru Sahara Reporters kivuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma y’uko umukobwa we amenyesheje Umuryango urengera abana n’abatagira epfo na ruguru ko yasambanyijwe na se umubyara inshuro nyinshi.

Nk’uko nyina w’uwahohotewe abitangaza ngo se yakundaga kwambika ubusa uyu mwana kandi igihe cyose yagarukaga avuye ku kazi yamubazaga impamvu yabikoraga akavuga ko ari ukubera ko yari afite ubushyuhe bwinshi.

Icyakora, nyuma yo kuvuga ko ababara mu nda yo hasi no mu gitsina mu gihe yarimo kwuhagirwa, uwahohotewe yabajijwe na nyina ikiri kumutera uburibwe hanyuma amubwira byose uko byagenze.

Hagati aho, se w’uyu mwana yemeye ko yakoze icyo cyaha hanyuma asezeranya umugore we kutazabyongera.

Icyakora, nyuma y’iminsi, uyu mukobwa muto ntiyari agishoboye kwihanganira ububabare bwo mu nda yo hasi yaterwaga no gusambanywa na se, ibintu byatumye nyina abimenyesha kuri sitasiyo ya polisi ya Idimu,hanyuma Jimoh atabwa muri yombi kuwa 24 Gashyantare.

Jimoh yemeye icyaha ariko avuga ko yabitewe nuko umugore we yanze ko baryamana ndetse n’inzoga nyinshi yitwa Ogogoro yanyoye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Utuntu 12 dutangaje utari uzi kandi dufite akamaro ku buzima bwacu bwa buri...

Nyamara hari ibindi bintu binyuranye ushobora gusanga utari uzi kandi...
16 May 2022 0

Nigeria: Uwabaye Guverineri akaniyamamariza kuba Perezida yasubije...

Sani Yerima wahoze ari guverineri wa Zamfara akaba n’umukandida ku mwanya...
16 May 2022 0

Umukobwa w’umukire yakoresheje ikirori gikomeye cyo guhitamo Cake azakoresha...

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,kabuhariwe mu gutanga amakuru ndetse...
16 May 2022 0

Yateye icyuma umugore yasabye ko babana akamutera utwatsi

Umugabo w’imyaka 53 w’ahitwa Shamva muri Afurika y’Epfo yananiwe kwihanganira...
15 May 2022 0

Bashatse gutwika ku munsi w’ubukwe bwabo basohoka imbere y’abashyitsi bari...

Abageni bakoze agashya ubwo basohokaga bidasanzwe bagiye mu birori byabo...
15 May 2022 0

Indege yari itwaye abagenzi 122 yahiye iri guhaguruka Imana ikinga...

Indege yari itwaye abagenzi 122 yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu...
14 May 2022 0