skol
fortebet

Yasezeye ku kazi kugira ngo yite ku mbwa ye ibura igihe gito ngo ipfe

Yanditswe: Saturday 21, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore yaretse akazi kugira ngo ashobore kumarana igihe n’imbwa ye irwaye indwara idakira.
Megan Marshall w’imyaka 31 y’amavuko arashaka kwitangira imbwa ye, Sasha, kugira ngo iminsi yayo ya nyuma ku isi izabe idasanzwe.
Marshall avuga ko amaranye imyaka 15 n’iyi mbwa nyuma yo kuyakira mu buzima bwe ari ikibwana. Sasha, ifite imyaka 16, bayisanganye indwara ya Dementia hamwe n;ibibazo byinshi by’ubuzima byatumye idashobora kugenda kandi yagagaye umubiri wose.
Megan ukomoka mu Bwongereza, (...)

Megan ukomoka mu Bwongereza, yagize ati: "Nakoraga akazi ko gutembereza imbwa kandi byangizeho ingaruka mu mutwe kandi ubuzima bwa Sasha bugenda buba bubi cyane."

’Nagize ikibazo gikomeye cyo guhuza byombi nuko mpagarika akazi kanjye mfata icyemezo cyo kwiyitaho ngaha umwanya ukenewe imbwa yanjye hanyuma ungakora n’ibyo nifuza byose.

Nubwo yamye ifite ibibazo by’ubuzima, harimo n’indwara yibasira amaguru yayo,Sasha yagumye ari urutare rwanjye mu rugamba rwanjye. Ninjye na Sasha turwanya isi,numvise nshaka kuyisubiza ibyo yampaye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa