skol
fortebet

Yashwanyaguje imodoka 5 za shebuja akoresheje Tingatinga nyuma yo kwanga kumwishyura umushahara we

Yanditswe: Thursday 16, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ucukura amabuye y’agaciro yarakaye cyane niko gusenya amakamyo atanu akoreshwa mu bwikorezi nyuma y’aho nyirarume yanze kumwishyura umushahara we wa buri kwezi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Hakan M, yakoze aya mahano ubwo yari hafi y’umusozi wa Cudi mu Ntara ya Sirnak mu kwezi gushize.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umutangabuhamya,Hakan yagaragaye asenya ibisenge by’amakamyo menshi akoresheje imashini icukura ya Tingatinga.

Ukuboko kuremereye kwa Tingatinga kwahonyoye aya makamyo imwe ku yindi mu gihe abandi bakozi ba Hakan barimo kureba batunguwe cyane n’imyitwarire ya mugenzi wabo.

Ikinyamakuru cy’aho Konhaber gitangaza ko bagenzi ba Hakan bahise batabara maze babasha kumwumvisha kuva muri Tingatinga no guhagarika imyitwarire ye y’ubujiji.

Nyuma y’ibyabaye Hakan yavuganye na nyirarume maze bombi bemera kugirana amasezerano yerekeranye n’ibyangijwe n’amakamyo.

Ibyerekeye ayo masezerano ntibyatangajwe kandi ntibiramenyekana niba Hakan azakurikiranwa mu mategeko.

Iyi videwo itangaje ije nyuma y’imyaka ibiri gusa ibintu nkibi bibaye ndetse bigaca ibintu mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko "umukozi warakaye yihoreye" akoresheje Tingatinga kugira ngo asenye HGV n’imodoka y’amapawundi 80.000 ya Range Rover Autobiography ya shebuja.

Uyu mugabo witwa Darren Verity w’imyaka 53, yakuwe muri iyi tingatinga yoherezwa mu rugo kubera ko yari yanyoye ibinyobwa n’ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa