skol
fortebet

Yashyingiranwe n’ abakobwa 3 b’impanga icyarimwe nyuma yo kunanirwa kubatandukanya

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Luwizo ukomoka i Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo muri DR Congo, aherutse gushyingiranwa n’abakobwa batatu b’impanga Natasha, Natalie, Nadege mu bukwe bwaciye ibintu ku isi yose.
Uyu mugabo yavuze ko yatunguwe no guhura n’abakobwa batatu basa nyuma yo gusura iwabo wa Natalie yifuzaga ko bashyingiranwa, maze n’abandi babiri bamusaba ko nabo yabarongora.
Bwana Luwizo yasezeranye n’abagore batatu mu birori byihariye byitabiriwe n’inshuti magara n’umuryango, nubwo ababyeyi be (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Luwizo ukomoka i Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo muri DR Congo, aherutse gushyingiranwa n’abakobwa batatu b’impanga Natasha, Natalie, Nadege mu bukwe bwaciye ibintu ku isi yose.

Uyu mugabo yavuze ko yatunguwe no guhura n’abakobwa batatu basa nyuma yo gusura iwabo wa Natalie yifuzaga ko bashyingiranwa, maze n’abandi babiri bamusaba ko nabo yabarongora.

Bwana Luwizo yasezeranye n’abagore batatu mu birori byihariye byitabiriwe n’inshuti magara n’umuryango, nubwo ababyeyi be batitabiriye ubukwe.

Mu kiganiro na AfriMax, Luwizo yatangaje ko yakundanye bwa mbere na Natalie, bahuye ku mbuga nkoranyambaga.

Igihe cyose Luwizo yasuraga Natalie,akaba atari hafi, yakirwaga n’umwe muri izi mpanga 2 kandi ntiyashoboraga kubatandukanya. Igihe cyarageze bose baramukunda.

Natalie, umwe muri izi mpanga yagize ati "Ubwa mbere, ubwo twamubwiraga ko agomba kuturongora twese yaratangaye. Ariko kubera ko yari amaze kudukunda twese, nta kintu na kimwe cyashoboraga guhagarika gahunda zacu kuva natwe twaramukundaga.

Nubwo abantu batekereza ko bidashoboka ko abagore batatu basangira umugabo umwe, ariko kuri twe, gusangira ibintu byose byabaye ubuzima bwacu kuva mu bwana."

Luwizo yagize ati "Njye narumiwe. Narababajije bose nti "Natalie ninde? Bambwiye ko nahuye nabo bose mu minsi itandukanye nabasuye. Naracanganyikiwe kuko nateganyaga kurongora Natalie ariko icyanteye urujijo nuko ntabishoboraga kurongora umwe mu bakobwa hanyuma ngasiga bombi inyuma.

"Nategetswe kubarongora bose kuko ari impanga. Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye kuko kugeza ubu, ababyeyi banjye ntibarumva ibyo nkora."

Aba bageni 4 bishimiye ubukwe bwabo barabyina karahava nyuma yo guhana indahiro yo kubana akaramata.

Uyu mugabo ufite abagore benshi yavuze ko yishimye. Ati"Ugomba gutakaza ikintu kugira ngo ubone ikindi. Byongeye kandi, buri wese afite ibyo akunda ndetse n’uburyo bwe bwo gukora ibintu. Nishimiye rero kurongora abagore batatu ntitaye kubyo abandi batekereza. Ababyeyi banjye basuzuguye icyemezo cyanjye niyo mpamvu bo batitabiriye ubukwe bwanjye. Ariko icyo navuga ni uko urukundo rutagira imipaka ".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa