skol
fortebet

Yashyingiranwe n’umukunzi we bakundanye bakiri mu mashuri abanza

Yanditswe: Sunday 11, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka ahitwa Mberengwa yashyingiranwe n’umukunzi we bakundanye guhera mu mashuri abanza, nyuma y’imyaka 52 bakundanye.
Favayo Lawrence Chinyere (77) n’umugore we, Irene (70), bakundanye mu 1963 bakiri mu mashuri abanza ndetse bahoze bafite icyifuzo gikomeye cyo kwambikana impeta ariko babigezeho nyuma y’imyaka 52.
Icyakora bari basanzwe babana gusa basezeranye imbere y’Imana n’abantu nyuma y’uko abana babo, abishywa babo n’abuzukuru babo bababajije icyo babakorera mu rwego rwo (...)

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka ahitwa Mberengwa yashyingiranwe n’umukunzi we bakundanye guhera mu mashuri abanza, nyuma y’imyaka 52 bakundanye.

Favayo Lawrence Chinyere (77) n’umugore we, Irene (70), bakundanye mu 1963 bakiri mu mashuri abanza ndetse bahoze bafite icyifuzo gikomeye cyo kwambikana impeta ariko babigezeho nyuma y’imyaka 52.

Icyakora bari basanzwe babana gusa basezeranye imbere y’Imana n’abantu nyuma y’uko abana babo, abishywa babo n’abuzukuru babo bababajije icyo babakorera mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagize mu kubarera.

Aba bashakanye mu 1963,gusa gushaka igitunga abana babo icyenda n’abuzukuru 12 byatumye badashobora gushyingiranwa ku mugaragaro.

Ku wa 3 Nzeri,nibwo aba bombi bageze kuri izi nzozi zabo mu rugo rwabo, mu Mudugudu wa Zivengwa muri Ward B1. Abana babo icyenda bubashye icyifuzo cy’ababyeyi babo.

Aba bashoboye kurinda urugendo rw’urukundo rwabo kuva 1963. Nubwo Bwana Chinyere yabonye uyu wari kuzaba mugore we bwa mbere mu 1961, byamutwaye imyaka ibiri kugirango amutsindire kuko yamugoye cyane.

Aganira na Chronicle, Madamu Chinyere yavuze ko yishimiye ko amaherezo yambaye impeta y’ubukwe ku rutoki rwe.

Ati: "Ikintu gikomeye cyaranze uwo munsi, ni igihe umukunzi wanjye, se w’abana banjye yafunguraga agatimba aransoma. Kuri ubu, ndumva nongeye kuba muto.

“Buri gihe nifuzaga gukora ubukwe. Natekereje ko ku myaka yanjye, ibyiringiro byose byatakaye. Ubwo abana banjye biyemezaga gutera inkunga ubukwe bwacu, natekereje ko bari gukina. Ntabwo rwose nizeraga ko bishobora kubaho.

Twateguye ubukwe bwacu kuva muri Gicurasi kandi uko amezi yagendaga ajya imbere byaje kugenda binyereka ko bishobora kuba.

Uyu mugore yavuze ko bwa mbere yanze umugabo we ubwo yamwegeraga ngo bakundane ndetse ngo uko yamutumagaho abantu akanashaka ko baganira yarabyirengagizaga ariko nyuma y’imyaka 2 yaje kubyemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa