skol
fortebet

Yashyizwe mu banya dushya kuko ku myaka 18 areshya na santimetero 73 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nepali yashyizeho agahigo ko kuba umuntu mugufi kurusha abandi bose ku isi.
Ku wa mbere, tariki ya 23 Gicurasi, Dor Bahadur Khapangi, ufite imyaka 18, yakiriye icyemezo cya Guinness World Records i Kathmandu,cy’umuntu mugufi kurusha abandi bose ku isi.
Khapangi, ufite uburebure bwa 73.43cm (2ft 4.9in), yafotowe ari kumwe n’umuvandimwe we Nara Bahadur Khapangi, wari umuherekeje mu birori byo kwakira igihembo ndetse bombi bari hamwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubukerarugendo (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Nepali yashyizeho agahigo ko kuba umuntu mugufi kurusha abandi bose ku isi.

Ku wa mbere, tariki ya 23 Gicurasi, Dor Bahadur Khapangi, ufite imyaka 18, yakiriye icyemezo cya Guinness World Records i Kathmandu,cy’umuntu mugufi kurusha abandi bose ku isi.

Khapangi, ufite uburebure bwa 73.43cm (2ft 4.9in), yafotowe ari kumwe n’umuvandimwe we Nara Bahadur Khapangi, wari umuherekeje mu birori byo kwakira igihembo ndetse bombi bari hamwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubukerarugendo muri Nepal, Dhananjay Regmi.

Mbere y’ibi birori uyu musore yagaragaye kandi agendana n’agakobwa gato bafitanye isano,Om Kumari Pulami Magar . Abanyamakuru n’abafotora bahise bihutira kumufotora.

Icyemezo cya Guinness World Records cyahawe Dor cyanditseho ngo: "Umugabo mugufi kurusha abandi bose ku isi ni Dor Bahadur Khapangi (Nepal, wavutse ku ya 14 Ugushyingo 2004) Kathmandu muri Nepal.Areshya na cm 73.43.Yahawe igihembo ku ya 23 Werurwe 2022."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa