skol
fortebet

Yateye icyuma umugore yasabye ko babana akamutera utwatsi

Yanditswe: Sunday 15, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 53 w’ahitwa Shamva muri Afurika y’Epfo yananiwe kwihanganira umugore yasabye ko yazamugira umugore akabyanga aho yahise amutera icyuma.
Iki kibazo cyamenyekaniye mu rukiko rw’akarere ka Shamva aho Moses Lato yakatiwe igifungo cy’amezi 18 n’umucamanza w’intara ya Bindura, Shingirai Mutiro.
Umushinjacyaha Carson Kundiona yabwiye urukiko ko ku ya 13 Werurwe Lato yahuye na Beatrice Mautsahuku w’imyaka 45 mu mudugudu wa Jira muri Shamva maze amusaba urukundo. Mautsahuku yanze (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 53 w’ahitwa Shamva muri Afurika y’Epfo yananiwe kwihanganira umugore yasabye ko yazamugira umugore akabyanga aho yahise amutera icyuma.

Iki kibazo cyamenyekaniye mu rukiko rw’akarere ka Shamva aho Moses Lato yakatiwe igifungo cy’amezi 18 n’umucamanza w’intara ya Bindura, Shingirai Mutiro.

Umushinjacyaha Carson Kundiona yabwiye urukiko ko ku ya 13 Werurwe Lato yahuye na Beatrice Mautsahuku w’imyaka 45 mu mudugudu wa Jira muri Shamva maze amusaba urukundo. Mautsahuku yanze icyifuzo cy’uyu Lato biramurakaza cyane niko gushaka kumwica akoresheje icyuma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yamufashe mu ijosi amukubita urushyi mu maso mbere yo gukuramo icyuma yakoreshaga akimutera mu rukenyerero no ku itama.

Urega yagize ibikomere bibiri kandi ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Shamva.

Abapolisi bashoboye gufata Lato. Mu kwiregura kwe, yabwiye umucamanza ko bombi bakundanaga cyane bituma amutera icyuma nyuma yo kumenya ko amuca inyuma.

Mu mezi 18 yakatiwe,hakuwemo amezi atandatu agomba gufungwa mu buryo busubitse kubera imyitwarire myiza yagize mu myaka itatu ishize mu gihe 12 asigaye ari yo azafungirwa muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa