skol
fortebet

Yateye umukobwa we w’imyaka 13 inda kugira ngo ahabwe amafaranga n’abapfumu

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 49 wa Lusaka yitabye urukiko nyuma yo gusambanya akanatera inda umukobwa we w’imyaka 13 abigiriwemo inama n’abapfumu ko byamufasha kubona amafaranga.
Rodrick Nyambe yabwiye urukiko rw’ibanze rwa Lusaka, ko we n’umugore we bemeye gukora ibi bikorwa bibi kubera inyota yo gushaka amafaranga.
Muri uru rubanza, Rodrick Nyambe, wo mu mujyi wa Linda, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we ndetse yacyemereye imbere y’umucamanza Judith Chiyaika.
Bwana Nyambe usanzwe ari (...)

Bwana Nyambe usanzwe ari umuhinzi, yatangiye gusambanya umukobwa we, igihe yari afite imyaka 8 nyuma aza kumutera inda, afite imyaka 13.

Bwana Nyambe yabwiye urukiko ko we n’umugore we basuye umuganga w’umupfumu, ababwira ko kugira ngo bahabwe amafaranga n’abakurambere ari uko uyu mugabo asambanya umwana we.

Uru rubanza rwavugishije benshi mu gihugu cya Zambia gusa ntihavuzwe igihe uyu yaterewe muri yombi n’igihe urubanza rwabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa