skol
Kigali

Yavumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we nyuma y’imyaka 7 babana

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2021

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n’undi mugabo aho kuba umugore nkuko yari abizi.

Umugabo yashakanye n’uwo yizeraga ko ari umugore wo murimu Misiri bamarana imyaka 07.Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kugira ngo abone ibimutunga n’umugore we.

Ari mu kazi ke, abakiriya babiri atazi binjiye muri tagisi ye batangira kuganira bavuga amateka y’umuturanyi wabo witwa Said Fati wihinduje igitsina nyuma y’imyaka 15 avutse.

Iki kiganiro cyaje gukurura uyu umushoferi wa tagisi cyane ko aba bakiriya be banavuze izina ry’umuturanyi wabo.

Shoferi yatangiye kwibaza ibibazo byinshi kuko n’umugore we, nawe yitwa Saïd Fati. Ku bw’amahirwe, umuryango we wari utuye mu mujyi umwe n’uwabo bagabo bombi baganiraga. Kubaza ibibazo bitagira ibisubizo ntibyari bikiri bigishobotse kuri shoferi.

Uyu mushoferi yakomeje guhata bibazo abakiriya be. Ibisubizo byabo byemeje ko ibyo yakekaga ari ukuri.

Yaje kuvumbura ko yashakanye n’umugabo atari umugore. Kubera umujinya,yahise asubira mu rugo akubita uwo yitaga mugore we aramukomeretsa birangira ajayanwe mu bitaro.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe na se w’umugore we, hakozwe raporo y’ubuvuzi ivuga ko yakubise anakomeretsa umugore we. Nubwo umushoferi yatanze impamvu yamuteye gukubita uyu mugore we, byamuviriyemo gufungwa kuko ngo yabuze ibimenyetso bihagije byemeza ko umugore we yamuhishe amateka ye y’ahahise.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n’umukunzi we arusha imyaka...

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa...
26 January 2022 0

Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye...

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri...
26 January 2022 0

Ibyishimo byamurenze aterura nyirabuja kubera ibyo yamukoreye

Umugore w’umuzungu uba muri Nijeriya yakoze ku mutima umukozi we kugeza ubwo...
26 January 2022 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
26 January 2022 0

Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ...

Umugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko asabye indirimbo bari kwiyakira...
25 January 2022 0

Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye...

Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n’uwahoze ari umukunzi we nyuma...
24 January 2022 0