skol
fortebet

‘Yesu yansuye inshuro nyinshi’ - UBUHAMYA

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Umubikira wo mu gihugu cya Nigeria witwa Emmanuel Emmanuel yiriwe avugwa cyane mu binyamakuru byasohotse kuri pasika nyuma y’ uko atangaje ko Yesu Kiristu yamusuye inshuro nyinshi akamwakira.
Kwitwa amazina abiri y’ abagabo ari umubikira kuri we ngo ni ibisanzwe. Byose yabibwiye ikinyamakuru Daily Sun ari mu kigo Marian Center yewe yanavuze ko mutagatifu Mariya nawe yamubonye inshuro nyinshi.
Uyu mubikira avuga ko Yesu yamusuye bwa mbere mu 1979, ubwo yari muri Leta zunze ubumwe za (...)

Sponsored Ad

Umubikira wo mu gihugu cya Nigeria witwa Emmanuel Emmanuel yiriwe avugwa cyane mu binyamakuru byasohotse kuri pasika nyuma y’ uko atangaje ko Yesu Kiristu yamusuye inshuro nyinshi akamwakira.

Kwitwa amazina abiri y’ abagabo ari umubikira kuri we ngo ni ibisanzwe. Byose yabibwiye ikinyamakuru Daily Sun ari mu kigo Marian Center yewe yanavuze ko mutagatifu Mariya nawe yamubonye inshuro nyinshi.

Uyu mubikira avuga ko Yesu yamusuye bwa mbere mu 1979, ubwo yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ati “Yesu kirisitu yanyiyeretse inshuro nyinshi mu myaka myinshi. Byatangiye mu myaka 1979. Nari mu cyumba cyanjye abanyeshuri bo muri Kaminuza bansaba ko tujyana mu birori ndabahakanira. Nabangiye kuko wari umugi munini kandi numva ntashaka gutangira umwaka mbona urugomo. Ntabwo narinzi ko Imana imfitiye undi mugambi.”

"Mu gicuku nabonye abamarayika bato buzuye mucyumba cyanjye. Nahise ndyama gusa ntabwo nari nzi ko Yesu ari imbere yanjye, yari ahagaze mu kirere. Nagize ubwoba nshaka guhamagara padiri wadusomeraga misa muri chapelle ariko igihe cyari cyandenganye. Narategereje buracya mu gitondo mbwira padiri ibyambayeho. Arabisobanurira, nyuma nisubirira muri Nigeria gukomeza gahunda zanjye zo kwita ku rubyiruko."

Ndagiye gahunda yanjye ibonekerwa ryarakomeje. Ikigenzi muri byose ni ubutumwa bukomeye nakuye kuri kirisitu.

Ati “ Yesu ni Imana yamanukiye mu Isi yigize umuntu. Ishobora kugaragara mu mashusho menshi, ishobora kugira uruhu rusa gutya cyangwa kuriya.”

Uyu mubikira asoza agira ati “ Iyo akwiyeretse urushaho gucengerwa n’ ubumana kurusha mbere. None nabonaga ari mwiza, ubutaha nkabona ni mwiza kurushaho”

Src: Afrikmag

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa