skol
fortebet

Yigize ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga imyaka 62 yose kugira ngo atavugisha umugore we

Yanditswe: Friday 19, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yigize ufite ubumuga bwo kutumva imyaka 62 kugira ngo yirinde kuvugana n’umugore we batavugaga rumwe.

Sponsored Ad

Kugira ngo yirinde kuganira n’umugore we, uyu mugabo yahisemo kwigira ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga imyaka 62.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Barry Dawson, afite imyaka 82 y’amavuko kandi akomoka ahitwa Waterbury. Yashakanye na Dorothy w’imyaka 80. Aba bombi bamaze imyaka 62 babeshyana.

Umugore yavumbuye ikinyoma cy’umugabo we kubera amashusho ya YouTube yafashwe ari kuvuga.

Uyu mugabo yigize umuntu utumva atanavuga kugira ngo amuhatire gusaba ubutane.

Muri iyi videwo, umugore yashoboye kubona umugabo we ari kubyina kandi yishimye aririmba indirimbo ya karaoke mu kabari kandi yari azi ko atavuga.

Yagize ati“Igihe yabaga ari mu rugo,yigiraga umuntu utumva. Nabonye amashusho ya YouTube arimo kuririmba mu birori bya karaoke mu kabari ubwo yari yagiye mu nama y’abagiraneza. ".

Mu gihe cyo kumva ubutane, Dorothy yasobanuye ko ikibazo cy’umugabo we cyamuhatiye kuvuga mu rurimi rw’amarenga.

Mu kwiregura, umugabo asobanura ko yahisemo kwigira umuntu wumva atanavuga ashaka kwirinda kwangiza umubano wabo kuko umugore we yavugaga cyane amagambo mabi.

Aba bombi babyaranye abana 06 n’abuzukuru 13. Buri wese yizeraga ubumuga bwa Dawson kandi nta bugaragara.

Umugore yahisemo kurega umugabo we no gusaba indishyi z’akababaro kubera kumuhangayikisha no kumutera agahinda ku mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa