skol
fortebet

Yigize umuganga w’abagore kugira ngo ajye arunguruka imyanya y’ibanga yabo none agiye kubizira

Yanditswe: Sunday 19, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu butaliyani, umugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafashwe n’igipolisi arafungwa, azira kwiyitirira kuba umuganga uvura imyanya myibarukiro y’abagore ariko agamije kujya abarunguruka.
Uwo mugabo yibye amadosiye menshi y’abagore kwa muganga noneho atangira kujya abaganiriza, ababwira amakuru atariyo ku bijyanye n’amagara yabo.
Uwa mugabo yafashwe nyuma yo kujya ahamagara abo bagore akoresheje nimero zihariye [Private Number], noneho akababeshya ko bafite indwara zifata imyanya myibarukiro yabo.
Uyu (...)

Uyu mugabo yahitaga abategeka gukoresha Zoom cyangwa Hangout kugira ngo bamwereke imyanya y’ibanga yabo abavure ariko ababeshya kuko atari umuvuzi ahubwo yashakaga kubarunguruka gusa.

Polisi yo mu majyepfo y’umujyi wa Bari yafashe telefoni nyinshi na memory cards z’uyu mugabo, nyuma yo gukurura telefoni ye bitewen’ibirego byinshi by’abahohotewe yakiriye.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yahamagaye abagore bari barwariye mu ivuriro yibyemo amadosiye , kugira ngo ababwire ko yasanze barwaye infections mu myanya yabo y’ibanga,hanyuma abasaba kumwereka ibitsina byabo bakoresheje ikoranabuhanga.

Polisi yagize ati"Hanyuma yabashishikarije gukoresha ikizamini cy’abagore kuri interineti.Abagore barenga 400 mu Butaliyani baribasiwe, kuva Lazio kugera Lombardia na Calabria.

Ikinyamakuru Repubblica kivuga ko umwe mu bahohotewe yagize ati: "Yiyerekanye nk’umuganga. Yari azi itariki yanjye y’amavuko n’aho navukiye maze ambaza niba mu mezi ashize narakoze isuzuma ry’imyanya yanjye y’ibanga."

Uyu mugore yakomeje ati: "Yambajije ibibazo byihariye ... hanyuma ansaba guhamagara nkoresheje videwo binyuze kuri Zoom cyangwa Hangout ... ansaba kumwerekana ibice byanjye by’ibanga kugira ngo abisuzume."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa