skol
fortebet

Yise umwana we izina ritangaje ku isi kubera akazi akora

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yaciye ibintu ku isi yose nyuma yo guha umuhungu we izina ryihariye ry’akazi akora.
Samet Wahyudi, ufite imyaka 38, ukomoka muri Java rwagati, muri Indoneziya yemeye kurongora umukunzi we,nyuma yo kumwemerera ko bazita umwana wabo Ibiro bishinzwe itumanaho n’ibaruramibare [Statistical Information Communication Office] mu rwego rwo guha icyubahiro aho akorera.
Uyu mwana w’umuhungu wa Bwana Wahyudi umaze amezi atanu avutse,yiswe Statistical Information Communication Office kuko se (...)

Sponsored Ad

Umugabo yaciye ibintu ku isi yose nyuma yo guha umuhungu we izina ryihariye ry’akazi akora.

Samet Wahyudi, ufite imyaka 38, ukomoka muri Java rwagati, muri Indoneziya yemeye kurongora umukunzi we,nyuma yo kumwemerera ko bazita umwana wabo Ibiro bishinzwe itumanaho n’ibaruramibare [Statistical Information Communication Office] mu rwego rwo guha icyubahiro aho akorera.

Uyu mwana w’umuhungu wa Bwana Wahyudi umaze amezi atanu avutse,yiswe Statistical Information Communication Office kuko se akunda cyaneaka kazi yahawe na leta.Uyu mubyeyi afite icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko uyu mwana we yamwise Statistical.

Ibitangazamakuru byo muri Indoneziya byatangaje ko uyu mugabo yabwiye umukunzi we Linda mbere y’uko bashyingirwa ko nibabyara umuhungu agomba kwitwa iryo zina.

Uyu mukobwa yarabyemeye ariko ababyeyi be barabyanga, nubwo bivugwa ko bisubiyeho nyuma.

Bwana Wahyudi yabwiye abanyamakuru ko yabonye akazi ko kuba umukozi wa Leta mu mujyi wa Brebes mu 2003 kandi ibiro bye bimubera urugo rwa kabiri kuri we, ku buryo yashakaga "kubihuza n’umuhungu we mu buryo runaka”.

Ariko kubera ko izina "Ibiro bishinzwe itumanaho n’Ibaruramibare" ari rirerire, ababyeyi bahisemo kumwita Dinko.

Mu minsi ishize, guha umwana wawe amazina atamenyerewe byabaye ikintu kigezweho muri Indoneziya.

Ifishi y’umuhungu we igaragaza koko ko yamwise Ibiro bishinzwe itumanaho n’ibaruramibare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa