skol
fortebet

Yishe umugabo we amuziza gukunda mukeba we kumurusha

Yanditswe: Saturday 28, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Chandra Kala, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we i Delhi, mu Buhinde.
Ushinjwa ngo yahaye akaziumwicanyi kugira ngo yice umugabo we kubera ko amarana igihe kinini n’umugore we wa mbere bigatuma we amuburira umwanya.
Uyu mugore yahaye uyu mwicanyi witwa Jumman miliyoni 1.5 z’ama Lakh akoreshwa mu buhinde kugira ngo yice umugabo we ndetse anamuha ibintu yakoresha kugira ngo aze kujijisha inzego zishinzwe umutekano zikeke ko ari ubwicanyi bwakozwe n’abajura.
Nk’uko (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Chandra Kala, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we i Delhi, mu Buhinde.

Ushinjwa ngo yahaye akaziumwicanyi kugira ngo yice umugabo we kubera ko amarana igihe kinini n’umugore we wa mbere bigatuma we amuburira umwanya.

Uyu mugore yahaye uyu mwicanyi witwa Jumman miliyoni 1.5 z’ama Lakh akoreshwa mu buhinde kugira ngo yice umugabo we ndetse anamuha ibintu yakoresha kugira ngo aze kujijisha inzego zishinzwe umutekano zikeke ko ari ubwicanyi bwakozwe n’abajura.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo ku ya 18 Gicurasi, abapolisi bahamagawe n’abaturage bayibwira ko bavumbuye umurambo uri mu kidendezi cy’amaraso i Vikas Nagar i Delhi,hanyuma iperereza riratangira hamenyekana ko uwishwe yitwa Veer Bahadur Sharma (50).

Iperereza ryibanze rya polisi ryerekanye ko Bahadur yari yarashatse, bigatuma haba imirwano ikunze kuba hagati ya Chandra Kala na nyakwigendera.

Ubwo abapolisi babazaga umugore wa nyakwigendera mu iperereza, yababwiye ko bamwe mu bantu atazi binjiye mu nzu yabo bakamukubita bunyamaswa barangiza bakiba zahabu n’imikufi.

Icyakora, abapolisi bagize amakenga ubwo Chandra Kala yahinduye imvugo ye ye kugira ngo abayobye bituma bamuta muri yombi.

Abapolisi basuzumye amashusho atandukanye ya CCTV maze babona umugabo witwa Jumman azerera muri ako gace.

Polisi yasesenguye ibisobanuro birambuye byafashwe mu majwi, byongera kwerekana ko Jumman na Chandra Kala bahoraga bavugana kuri terefone.

Ibyo bisobanuro bimaze kumenyekana, abapolisi bataye muri yombi uyu mugore wiyemereye icyaha.

Ushinjwa yabwiye abapolisi ati: ’Nakoraga akazi ko gucuruza mu iduka rye kandi yarantotezaga. Naracecetse kuko nari nkeneye aka kazi kandi nubwo nari nzi ko Bahadur yubatse, naramukunze".

Yongeyeho ati: “Dufitanye abana babiri, ariko Bahadur yakundaga kumarana igihe n’umugore we wa mbere.

Nyuma, namenye kandi ko yari afitanye ibibazo n’abandi bagore. Yagerageje no kureshya murumuna wanjye. Muri icyo gihe,yahuye n’undi mugore ukora mu iduka witwa Nagris.

Uyu Nagris yabwiye Chandra Kala ko murumuna we Jumman ari umunyabyaha kandi yavuye muri gereza kandi ashobora kumufasha kwica umugabo we ari nabwo bapanze gahunda aramumwicira.

Ku wa 17 Gicurasi, Jumman yinjiye mu rugo rwa nyakwigendera afite inyundo maze ayikubita Bahadur inshuro ebyiri ahita apfa.

Chandra Kala yahaye Jumman amafaranga ibihumbi 50 n’imikufi kugira ngo ubu bwicanyi buze kwitiranwa n’ubujura.

Polisi yataye muri yombi abaregwa ndetse inagarura amafaranga n’imitako bari bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa