skol
fortebet

Yishe umukobwa wamwanze nyuma yo kwihinduza igitsina ngo bashyingiranwe

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 30, Dec 2023

Yishe umukobwa wamwanze nyuma yo kwihinduza igitsina ngo bashyingiranwe

Sponsored Ad

skol

Umugore wihinduye umugabo yatwitse mugenzi we ari muzima nyuma y’uko yihinduye igitsina kugira ngo ashobore kumugira umugore.

R. Nandhini, ufite imyaka 25, yakundanye n’uyu wamwishe bakiri abana,ari abakobwa bombi.

Babanye imyaka myinshi ari inshuti mbere y’uko umwe agira icyifuzo cy’uko bashyingiranwa ariko mugenzi we amubwira ko ashaka kubana n’umuyobozi wabo wa IT i Thoraipakkam, Chennai, mu Buhinde.

Vetrimaran, wihinduye umugabo, bivugwa ko yashutse Nandhini ngo amutwara kuri moto ye ku ya 24 Ukuboza 2023, mbere yo kumupfuka mu maso amubwira ko ashaka kumutungura.

Uyu Nandhini yashindutse aboheshejwe amaguru n’amaboko n’umunyururu. Yinginze uyu mugenzi we kumurekura ariko Vetrimaran amutera icyuma.

Amaherezo, yamusutseho lisansi aramutwika mbere yo guhunga,nkuko polisi yabitangaje.

Komiseri wungirije wa polisi muri ako gace, Gowtham Goyal yagize ati: “Ahagana mu ma saa moya na 15 z’ijoro, yamujyanye mu kibanza kidatuwe hafi y’umuhanda wa Ponmar.

Nk’uko iperereza ryibanze ribivuga, yamuhumye amaso yitwaje ko ashaka kumuha impano.

Ati: “Nyuma y’ibyo, amuboha amaboko n’amaguru mbere yo kumuca intoki n’amaguru.Yahise amusukaho lisansi amutwika ari muzima."

Uyu Vetrimaran yaje gufatwa arafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa