skol
fortebet

Yishe umukunzi we amuhoye kumena telefoni ye ya iPhone

Yanditswe: Monday 18, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri w’imyaka 22 uzwi nka Gift Oloku, yishwe n’umukunzi we kubera iPhone ye yamenye.
Ibi byabereye mu gace kitwa Isoko gaherereye mu ntara ya Delta muri Nijeriya,Ku wa gatandatu, tariki ya 16 Nyakanga 2022.
Uyu ukekwaho icyaha witwa Godspower Adegheji w’imyaka 23, ngo yaba yarishe uyu mukobwa akoresheje umuhoro.
Ku cyumweru, umuvugizi wa polisi muri iyo Leta, DSP Bright Edafe, yemeje ibyabaye mu itangazo yashyize hanze,avuga ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi.
Nk’uko Edafe (...)

Nk’uko Edafe abitangaza, ngo ukekwa yishe umukunzi we nyuma yo kwibeshya akamena telefone ye ya iPhone ubwo barwanaga.

Ati "Uyu ni Godspower Adegheji ukomoka mu karere ka Etevie d’Ozoro, ufite imyaka 23, yishe umukunzi we Gift Oloku w’imyaka 22 muri Ozoro akoresheje umuhoro nyuma yo kumena atabishaka IPhone 11pro max ye igihe barwanaga kubera ko yagiye ahantu atabimubwiye. Yafunzwe."

Nk’uko ikinyamakuru The Nation kibitangaza ngo ibibazo byatangiye mu ijoro ryo ku wa gatandatu ubwo ukekwaho icyaha yashinjaga nyakwigendera kumuca inyuma nyuma yo gusohoka atabimubwiye maze havuka imirwano hagati yabo, bimuviramo gupfa.

Ku cyumweru mu gitondo, ukekwaho icyaha yajyanye umurambo mu bitaro bikuru bya Leta, aho byemejwe ko uwahohotewe yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa