skol
Kigali

Yishe umuvandimwe we amuziza kumuteretera umugore

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 November 2021

Kubera gufuha, umugabo yishe umuvandimwe we bahuje umubyeyi umwe akoresheje umuhoro. Aya mahano yabaye ku cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, mu mudugudu wa Kilif Galel, muri komine ya Mboula.

Aya mahano yasize abatuye umudugudu wa Kilif Galel mu gahinda cyane ko uyu mugabo yakoze ibi abitewe nuko yumvise ko uyu mugenzi we akundana mu ibanga n’umugore we.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugabo ushinjwa kwica yaketse ko murumuna we akundana n’umugore we bituma amutema akoresheje umuhoro. Uwatemwe yapfiriye aho, na mbere yuko ubufasha buhagera cyane ko yatakaje amaraso menshi.

Kubera ubu bwicanyi, abapolisi ba Yang-Yang bamenyeshejwe bahita bata muri yombi uwo mugabo. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane impamvu nyazo zatumye uyu mugabo yica mugenzi we bavukana.

Umurambo wa nyakwigendera washyizwe mu buruhukiro bw’ikigo nderabuzima cya Dahra.

Muri Senegal, ibintu nk’ibi birasanzwe.Mu cyumweru kimwe gusa, umuganga, yatandukanye n’umugore we hanyuma yica abana be batatu mbere yo kwiyahura.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n’umukunzi we arusha imyaka...

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa...
26 January 2022 0

Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye...

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri...
26 January 2022 0

Ibyishimo byamurenze aterura nyirabuja kubera ibyo yamukoreye

Umugore w’umuzungu uba muri Nijeriya yakoze ku mutima umukozi we kugeza ubwo...
26 January 2022 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
26 January 2022 0

Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ...

Umugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko asabye indirimbo bari kwiyakira...
25 January 2022 0

Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye...

Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n’uwahoze ari umukunzi we nyuma...
24 January 2022 0