skol
fortebet

Yishe uwari umukunzi we amuziza kumwanga nyuma yo kumwishyurira Kaminuza

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’ahitwa Bulawayo muri Zimbabwe yatunguranye nyuma yo kwica arashe umukunzi we amuziza ko yamwanze kandi yaramurihiye amashuri.
Uyu mugabo wemeye ko yakoze ubu bwicanyi,azwi ku izina rya Musa Dube, yavuze ko yarashe umukunzi we w’imyaka 22 nyuma yo gushwana.
Ibi byabereye mu gace ka Bulawayo,kuwa 5 Ugushyingo 2022, ahagana saa 01:00 z’amanywa.
Nk’uko amakuru yashyizwe hanze abitangaza, Musa Dube yararakaye cyane ubwo umukunzi we yashyiraga akadomo ku rukundo rwabo.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bavandimwe be mbere yo gukora aya mahano,Bwana Musa Dube yavuze ko yababajwe nibyo yakorewe na nyakwigendera wamubwiye ko atari ku rwego rwe,kandi yaramwishyuriye amafaranga yo kwiga kaminuza.

Uyu ngo yafashe CZ pistol amenyesha mubyara we Thune Moyo ko agiye kumurasa kubera ko yamwanze. Mu biganiro ariko, yavuze ko atarasa undi muntu kuko nta wundi bafitanye ikibazo.

Musa Dube yahise ajya mu rugo rw’uyu mukunzi, ahita atangira gufata amashusho y’iki gikorwa cy’ubwicanyi.

Ibitekerezo

  • isi igeze aharindimuka !

    Njye ndamushigikiye kuko niko abakobwa nabigenza.ababikora rero ntarundi rubanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa