skol
fortebet

Yishwe n’inkoni yakubiswe ashinjwa gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 100

Yanditswe: Wednesday 20, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Kenya yavuze ko umusore witwa Pius Mwireri yavuye amaraso kugeza apfuye nyuma yo gukubitwa bikomeye n’agatsiko k’abantu bikamuviramo gukomereka.
Ako gatsiko kari karakaye kafashe Bwana Mwireri karamukubita cyane kamushinja gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 100 wo mu mudugudu wa Karundori mu gace ka Runyenjes, mu Ntara ya Embu, muri Kenya.
Uyu musore wigaga muri kaminuza ngo yinjiye mu nzu y’uyu mukecuru asinziriye niko kumwiba umugono atangira kumusambanya.
Uyu (...)

Uyu mukecuru akangutse ngo yavugije intabazamaze abaturage bahurura ku bwinshi baje kumutabara.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya cyagize kiti: "Abaturage bararakaye cyane bafata ukekwaho icyaha maze bamushyikiriza agatsiko k’abagizi ba nabi."

Uru rubuga rwatangaje ko ibyabaye byamenyeshejwe polisi bikozwe n’abaturage babiri bageze aho byabereye.

Ku wa kabiri, tariki ya 19 Nyakanga, umuyobozi wa polisi mu gace ka Embu, Emmanuel Okanda, yasabye abantu kwihanira.

Yavuze kandi ko iperereza rigikomeje kuri iki kibazo yongeraho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kyeni kandi ko hategerejwe ko usuzumwa.

Bivugwa ko uyu mukecuru nawe yahise ajyanwa muri ibyo bitaro kugira ngo asuzume nyuma y’ibyabaye.

Ubu arimo gukirira mu rugo rwe nk’uko amakuru abitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa