skol
fortebet

Yishyuwe by’impanuka umushahara ukubye inshuro 286 uwo asanzwe ahembwa ahita aburirwa irengero

Yanditswe: Saturday 02, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Gicurasi, umugabo wo muri Chili yahembwe umushahara wikubye inshuro 286 uwo yahembwaga by’impanuka ahita asezera ku kazi ndetse aburwa n’irengero.
Uyu mugabo yakiriye amafaranga agera kuri 165.398.851 y’amapeso akoreshwa muri Chili n’ukuvuga asaga ibihumbi 180 by’amadolari ya US kandi yaragombaga guhembwa ibihumbi 500 by’amapeso angana n’amadolari 542.
Ibyabaye bimaze kumenyekana, uyu mugabo yamenye ko ari amakosa y’ikigo cye maze yemera gusubiza amafaranga arenze ku yo yahabwa gusa (...)

Sponsored Ad

Muri Gicurasi, umugabo wo muri Chili yahembwe umushahara wikubye inshuro 286 uwo yahembwaga by’impanuka ahita asezera ku kazi ndetse aburwa n’irengero.

Uyu mugabo yakiriye amafaranga agera kuri 165.398.851 y’amapeso akoreshwa muri Chili n’ukuvuga asaga ibihumbi 180 by’amadolari ya US kandi yaragombaga guhembwa ibihumbi 500 by’amapeso angana n’amadolari 542.

Ibyabaye bimaze kumenyekana, uyu mugabo yamenye ko ari amakosa y’ikigo cye maze yemera gusubiza amafaranga arenze ku yo yahabwa gusa ntiyabikoze kuko yeguye ku mirimo ye ahita anahunga.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugabo yakoraga muri Consorcio Industrial de Alimentos cyangwa Cial,rukaba rumwe mu nganda zitunganya inyama muri Chili.

Ubuyobozi bwa Cial bwegereye uyu mukozi wabo ngo baganire asubize ayo mafaranga ariko atigeze asubiza ayo mafaranga ndetse ngo bagerageje kuvugana n’uyu mugabo basanga yakuyeho telefoni.

Ku ya 2 Kamena, uyu mugabo yatanze urupapuro rwe kwegura ku mirimo ye.

Amakuru menshi yavuze ko uyu mugabo yaburiwe irengero byatumye abakoresha be batanga ikirego mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo ashakishwe aryozwe ako kayabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa