skol
fortebet

Yitabaje Twitter kugira ngo abone umusore basohokana mu bukwe

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Sandra Nabasirye, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka ’Slay farmer’ muri Uganda, yahisemo kwitabaza Twitter kugira ngo ashake umusore mwiza basohokana mu bukwe.
Impamvu yatumye Sandra akoresha imbuga nkoranyambaga mu gushaka umusore basohokana byanarimba bagakundana ntiyayisobanuye ariko yakoresheje ubu buryo kugira ngo yirinde kwitabira ibirori wenyine.
Yanditse iyi nyandiko itangaje ndetse ashyira hanze itariki yifuza kuzasohokanaho n’uwo musore aho yashyizeho n’amabwiriza (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Sandra Nabasirye, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka ’Slay farmer’ muri Uganda, yahisemo kwitabaza Twitter kugira ngo ashake umusore mwiza basohokana mu bukwe.

Impamvu yatumye Sandra akoresha imbuga nkoranyambaga mu gushaka umusore basohokana byanarimba bagakundana ntiyayisobanuye ariko yakoresheje ubu buryo kugira ngo yirinde kwitabira ibirori wenyine.

Yanditse iyi nyandiko itangaje ndetse ashyira hanze itariki yifuza kuzasohokanaho n’uwo musore aho yashyizeho n’amabwiriza agomba kuranga abapigana.

Uyu mukobwa yanze kugira uwo aheza avuga ko abagabo bubatse nabo bashobora gutanga ubusabe bwabo ariko bagomba kubanza kumwereka uruhushya bahawe nabagore babo.

Uyu mukobwa abinyujije kuri Twitter yagize ati "Mfite ubukwe bw’inshuti yanjye ngomba kwitabira kuwa 27 Werurwe.

Ndifuza uwo kumperekeza[agomba kuba ari umugabo]uwo munsi.Nta murungu w’undi uduhuza uretse gusa kujyana mu bukwe.

Abakandida babyifuza banyandikire."

Uyu mugore yasoje avuga ko umugabo ufite umugore ubyifuza agomba kuzana urupapuro rw’uruhushya yahawe n’umugorewe.

Benshi mu banditse kuri ubu butumwa bagaragaje ko batewe ubwuzu n’ubu butumire mu gihe abandi bagiye bazana urwenya rusenya uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa