skol
fortebet

Yitwikiye mu nzu we n’abana be 2 barapfa kubera ko umugabo we yamuciye inyuma

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Kenya, umubyeyi ukiri muto w’abana batatu yatwitse inzu ye, yiyahurana n’abana be bombi nyuma yo gushinja umugabo we kumuca inyuma.
Uyu nyakwigendera w’imyaka 35 y’amavuko uzwi ku izina rya Hellen Vuyanzi, ukomoka mu Mudugudu wa Sirende mu karere ka Lugari, mu Ntara ya Kakamega yatwitse inzu ye mu ijoro ryo ku wa gatandatu,tariki ya ya 1 Mutarama 2022, bituma hapfa abantu batatu, barimo na we.
Nyuma y’uko uyu mugore ashinje umugabo we Thomas Amito kumuca inyuma,yahise asuka lisansi ye ku (...)

Sponsored Ad

Muri Kenya, umubyeyi ukiri muto w’abana batatu yatwitse inzu ye, yiyahurana n’abana be bombi nyuma yo gushinja umugabo we kumuca inyuma.

Uyu nyakwigendera w’imyaka 35 y’amavuko uzwi ku izina rya Hellen Vuyanzi, ukomoka mu Mudugudu wa Sirende mu karere ka Lugari, mu Ntara ya Kakamega yatwitse inzu ye mu ijoro ryo ku wa gatandatu,tariki ya ya 1 Mutarama 2022, bituma hapfa abantu batatu, barimo na we.

Nyuma y’uko uyu mugore ashinje umugabo we Thomas Amito kumuca inyuma,yahise asuka lisansi ye ku nzu ye arayitwika.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibitangaza, uyu mugabo n’umugore we bagiranye amakimbirane mbere y’aho, bituma Hellen atwika inzu yabo.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Lugari, Bernard Ngungu yemeje ibyabaye anasobanura uko byagenze.

Ati: “Twari twabanje kugira inama Vuyanzi n’umugabo we, Thomas Amito, nyuma y’amakimbirane yari hagati yabo mu rugo. Twumvise ko Hellen yashinje Thomas kumuca inyuma. Bombi bagiye batongana rimwe na rimwe. Ntabwo twari twiteze ko impaka zabo zirangira muburyo bubabaje. "

Umuturanyi wa Vuyanzi, waganiriye na The Standard ariko utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko nyakwigendera n’umugabo we bahoraga batongana mu rugo.

Stephen Okila, mubyara w’umugabo wa Vuyanzi, Thomas Amito, yatangarije The Standard ko Amito yamuhamagaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu amumenyesha ko inzu ye iri gushya

Icyo gihe Amito yari kure y’urugo.

Ati“Nahise njya iwe, mbona aribyo. Ku bw’amahirwe make, umugore we hamwe n’abana be bombi bafite imyaka 4 na 2 bari bamaze gushya bapfuye. Twumva ko umwana w’imfura wa, umuhungu ufite imyaka 11, yashoboye guca mu idirishya, arahunga.

Okila yavuze ko “atazi” ibibazo byose mubyara we Amito, yagiranye n’umugore we.

Ati: “Nari hafi yabo (Amito na Vuyanzi), kandi sinigeze numva ikibazo kijyanye n’urugo wabo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa