skol
fortebet

Yiyemeje kubyarana n’abagore be batandatu kubera impamvu ikomeye

Yanditswe: Friday 31, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ufite abagore batandatu yavuze ko afite gahunda yi kubyarana nabo bose binyuze mu guhuza intanga [ surrogacy] kugira ngo hatagira ugire ishyari.
Bwana Arthur O Urso w’imyaka 37,ukomoka São Paulo muri Brazil, akunze guca ibintu mu binyamakuru kubera umwihariko we wo gushaka abagore benshi.
Uyu mugabo ukurikirwa n’abantu 198,000 yari afite abagore icyenda ariko yaje guhura n’uruva gusenya ubwo batatu muri bo bahitagamo kumusiga.
Ubu afite batandatu barimo Luana Kazaki w’imyaka 27, (...)

Sponsored Ad

Umugabo ufite abagore batandatu yavuze ko afite gahunda yi kubyarana nabo bose binyuze mu guhuza intanga [ surrogacy] kugira ngo hatagira ugire ishyari.

Bwana Arthur O Urso w’imyaka 37,ukomoka São Paulo muri Brazil, akunze guca ibintu mu binyamakuru kubera umwihariko we wo gushaka abagore benshi.

Uyu mugabo ukurikirwa n’abantu 198,000 yari afite abagore icyenda ariko yaje guhura n’uruva gusenya ubwo batatu muri bo bahitagamo kumusiga.

Ubu afite batandatu barimo Luana Kazaki w’imyaka 27, Emelly Souza w’imyaka 21, Valquíria Santos wa 24, Olinda Maria wa 51, Damiana wa 23,na Amanda Albuquerque wa 28.

Icyakora, Arthur yiyemeje kwagura umuryango aho buri mugore we wese agiye kubyarana nawe mwana kugira ngo hatagira n’umwe urakara cyangwa akagirira ishyari mugenzi we.

Ati "Sinshaka ko hagira umugore wanjye urakara yibaza uwo nzahitamo mbere ngo tubyarane,niyo mpamvu twahisemo guhuza intanga.

Arthur ufite umukobwa w’imyaka 10 yabyaranye nuwo bahoze bakundana yavuze ko atigeze ahura n’ibi bintu.

Ati "sinigeze nyura muri ibi bintu,n’ubwa mbere.Turahangayitse ariko twishimiye izi nzozi zo kugira umwana."

Uyu ngo kubera ko afite umukobwa,arifuza kubyara umuhungu.

Nubwo ngo ashaka kubyarana na buri mugore wese ngo ariko azakoresha intanga z’umugore we wa mbere Luana bazibatere bose.

Iyi gahunda yo guhuza intanga bakazitera abagore be bose ngo izatwara akayabo k’amadolari 40,798.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa