skol
fortebet

Yizihirije isabukuru ye mu irimbi bituma benshi bamwibazaho

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 24, May 2022

Yizihirije isabukuru ye mu irimbi bituma benshi bamwibazaho

Sponsored Ad

skol

Muri Ghana, umugabo yaciye ibintu kubera ukuntu yahisemo kwizihiza isabukuru ye mu buryo budasanzwe,akayikorera mu irimbi.
Amashusho yuyu muhango yagiye ku mbuga nkoranyambaga arakwirakwira cyane. Muri videwo, umusore yambaye ibyitwa kente, naho abashyitsi be bambaye umweru.
Ameza yari yujujweho champagne, ibinyobwa na keke yari iteretse hagati y’imva.
Nubwo impamvu yo kwizihiriza isabukuru y’amavuko mu irimbi idasobanutse, abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bemeje ko (…)

Muri Ghana, umugabo yaciye ibintu kubera ukuntu yahisemo kwizihiza isabukuru ye mu buryo budasanzwe,akayikorera mu irimbi.

Amashusho yuyu muhango yagiye ku mbuga nkoranyambaga arakwirakwira cyane. Muri videwo, umusore yambaye ibyitwa kente, naho abashyitsi be bambaye umweru.

Ameza yari yujujweho champagne, ibinyobwa na keke yari iteretse hagati y’imva.

Nubwo impamvu yo kwizihiriza isabukuru y’amavuko mu irimbi idasobanutse, abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bemeje ko bishobora kuba ari imigenzo.

Nubwo uyu musore atavuzwe amazina,benshi bibajije impamvu yamuteye gufata uyu mwanzuro udasanzwe.

Reba hano uko uyu musore yizihirije isabukuru ye mu irimbi:https://www.afrikmag.com/ghana-un-homme-celebre-son-anniversaire-dans-un-cimetiere-video/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa