skol
fortebet

Yubatse akabari keza cyane munsi y’umusitani bwe kubera gukunda umupira n’agasembuye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Se w’abana babiri yakoresheje ibihumbi 20.000 by’amapawundi mu kubaka rwihishwa akabari keza cyane munsi y’ubusitani bwe bw’inyuma y’urugo.
Jody Wainright, ufite imyaka 41, ukomoka i Wakefield, mu burengerazuba bwa Yorkshire mu Bwongereza, avuga ko umuryango we ukunda aka kabari keza ko munsi y’ubutaka nk’uko agakunda - nubwo umugore we adakunda igihe akamaramo areba umupira w’amaguru.
Jody n’umuryango we barimo barangiza kwubaka inzu yabo ubwo uyu mugabo yahitagamo kubaka akabari munsi y’ubutaka (...)

Sponsored Ad

Se w’abana babiri yakoresheje ibihumbi 20.000 by’amapawundi mu kubaka rwihishwa akabari keza cyane munsi y’ubusitani bwe bw’inyuma y’urugo.

Jody Wainright, ufite imyaka 41, ukomoka i Wakefield, mu burengerazuba bwa Yorkshire mu Bwongereza, avuga ko umuryango we ukunda aka kabari keza ko munsi y’ubutaka nk’uko agakunda - nubwo umugore we adakunda igihe akamaramo areba umupira w’amaguru.

Jody n’umuryango we barimo barangiza kwubaka inzu yabo ubwo uyu mugabo yahitagamo kubaka akabari munsi y’ubutaka akoresheje ibikoresho byasigaye.

Jody avuga ko yahisemo akabari kari munsi y’ubutaka kugira ngo azigame umwanya mu busitani kandi kubera ko ari ikintu atari yarigeze abona ahandi.

Yongeyeho ati: ’Natekerezaga ko akabari ko munsi kari kuba gatandukanye n’utubari dusanzwe abantu bubaka mu busitani bwabo.

’Ni ikintu cyiza kandi gishimishije kuko ntabwo ukibona igihe cyose.

’Nyuma yo kubibwira umwubatsi tugaseka, nashakaga akabari ko munsi, nyuma y’icyumweru kimwe batangira gucukura umwobo.

’Ikintu nkundira cyane aka kabari ni uko ntawe uzi ko gahari.Hejuru yako hameze neza ku buryo utamenya ko gahari.

’Kukubaka byarangiye mugihe cy’ibyumweru bitandatu kandi twakoresheje hafi ibihumbi 20 by’amapawundi mu kubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa