Zimbabwe: Abayoboke b’idini ry’aba Apostolic bavuze ko bazuye umwana w’umukobwa wari umaze iminsi 3 apfuye
Yanditswe: Friday 29, Mar 2019
Abayoboke b’idini rya Apostolic Sect mu gihugu cya Zimbabwe biravugwa ko bazuye umwana w’umukobwa witwa Daphine wapfiriye ku ishuli ubwo yari amaze iminsi itatu ashyinguwe.
Nyuma y’ibihuha by’umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo, witwa Alph Lukau uherutse guca ibintu akabeshya ko yazuye umusore kandi bari babipanze ngo yipfushe,abayoboke b’idini ry’aba Apostolic batangaje ko bazuye umwana w’umukobwa.
Aba bakiristo bo mu idini rya Apostolic basanze ababyeyi b’uyu mwana bari kurira ko yapfuye nyuma yo kumushyingura,niko kubabwira ko bashobora kumuzura birangira babikoze arabyuka aragenda.
Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yazuwe,yigaga mu mwaka wa 4 mu kigo cyitwa Kwayedza High school mu mujyi wa Harare.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Zimbabwe,aravuga ko uyu mwana yazuwe nyuma y’iminsi 3 apfuye.
Ibitekerezo
Abanyamadini ntimukemere ibyo bavuga.Ni imitwe bateka kugirango babone abayoboke,noneho Icyacumi kiyongere.
Niba se bakora ibitangaza,kuki batajya mu bitaro ngo bakize ibihumbi by’abarwayi cyangwa ngo bazura intumbi zuzuye muli Buruhukiro? Baba ari abantu baha amafaranga bakipfisha cyangwa bakirwaza.Yesu n’Abigishwa be,bajyaga ahantu bari abaremaye benshi bakabakiza bose.Urugero,soma muli Ibyakozwe 8:7,8 wumve ukuntu FILIPO yakijije abaremaye benshi kandi bose mu mujyi wa Samariya.Bituma umujyi wose wishima.Imana idusaba guhunga bene aba bateka imitwe.