skol
fortebet

Zimbabwe: Yegukanye ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa William Masvinu wo muri Zimbambwe ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu bantu babi mu gihugu kuri we ngo ni ishema rikomeye.Ni mu birori byabaye kuwa kane w’iki cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2017.
Abagabo 13 bo mu gihugu cya Zimbabwe nibo bahataniraga ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Emmerson wasimbuye Robert Mugabe. Mr Ugly, ni amarushanwa amaze iminsi atangijwe muri icyo gihugu yahurizaga hamwe abagabo 13 (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa William Masvinu wo muri Zimbambwe ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu bantu babi mu gihugu kuri we ngo ni ishema rikomeye.Ni mu birori byabaye kuwa kane w’iki cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2017.

Abagabo 13 bo mu gihugu cya Zimbabwe nibo bahataniraga ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi muri iki gihugu kiyobowe na Perezida Emmerson wasimbuye Robert Mugabe. Mr Ugly, ni amarushanwa amaze iminsi atangijwe muri icyo gihugu yahurizaga hamwe abagabo 13 biyiziho kuba aribo babi.

Abantu batandukanye bitabiriye ibi birori byo guhitamo umugabo muri Zimbabwe wa 2017 aho William Masvinu yongeye kwegukana iri kamba ku nshuro ya gatatu ahigitse bagenzi be bahatanaga.

Masvinu yari ahataniye ikamba na bagenzi be barimo Fanuel Musekiwa na Maison Sere.Ibi birori byo guhitamo umugabo mubi bikaba byabereye mu nzu mberabyombi ya Mutangaz Hideout mu gace ka Goromonzi.

Masvinu yahawe amadorali 500 anahembwa inka.Uwamukirikiye/yagaragiwe na Musekiwa (yabaye uwa kabiri) wahawe amadorali $200 ndetse na Sere wahawe $100 waje ku mwanya wa gatatu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,Masvinu yavuze uko yiyumva nyuma y’uko yegukanye ikamba ry’umugabo mubi, yagize ati “ Nta muntu numwe ushobora gushidikanya ko ari njye mugabo mubi muri iki gihugu.Ndashaka ko ububi bwanjye n’isi yose ibumenya.Haramutse hateguwe amarushanwa y’abantu babi ku isi nabwo nahatana kandi ndizera neza ko natahana ikamba muri Zimbabwe.”

Irushanwa ry’umugabo mubi ku isi riteganyijwe kubera muri Afurika y’Epfo mu mwaka w’2018.

Sere uri i bumoso na Wiiliam wegukanye ikamba

Umugabo witwa Mison Sere muri 2015 yegukanye iri rushanwa ariko biza gutahurwa y’uko ububi bwe butari karemano kuko baje gusanga yarahinduje isura.Byakuruye umwuka mubi mu bategura iri rushanwa n’abaturage bakomeje kuvuga ko ibihembo yahawe n’amafaranga agera ku madorali 500 akwiye kubyamburwa.

Icyo gihe kandi umugabo witwa William Masvinu (wegukanye ikamba) yavuze ko yababajwe no kubona Mison Sere ahabwa ikamba kandi yarihinduye isura n’uruhu byatumye agira uruhu rutari urw’umimerere.

William wegukanye iri kamba iki kibazo nacyo yakibajijweho nyuma y’uko muri 2015 yatswe ikamba, ati “Igihe gishize nahuye n’ibibazo ariko kuri ubu nari naje niteguye guhatana kandi urabona ko mbonye ikamba.Ndishimye bitavugwa kuba negukanye iri kamba.”

Kuruhande rw’abitabiriye uyu muhango ntibishimye kuko uyu mugabo ariwe ukomeje kwegukana ibihembo kandi hari na bagenzi be.Ikinyamakuru Day News ducyesha iyi nkuru kiravuga ko kuba Masvinu akomeje kwegukana ikamba bitishimiwe na benshi ari nayo mpamvu abategura iri rushanwa batifuza ko umwaka utaha azahatana.

Uwatangije aya marushanwa, David Machowa yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka 2017 bishimira ko iri rushanwa ryagenze neza bashingiye kuburyo bari bateguye.Ati “Uyu mwaka iri rushanwa ryagenze neza kuburyo bwo hejuru.Byahuriranye neza n’iserukiramuco aho kugeza ubu ibiro 14000 by’inyama byariwe.”

Muri uyu muhango wo gutora umugabo mubi muri Zimbabwe wanitabiriwe n’abahanzi batandukanye banataramiye abitabiriye barimo Jah Prayzah, Killer T ndetse na Suluman Chimbetu.

Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribaye muri Zimbambwe, nyuma y’ibihugu nka Uganda, Sudani n’ibindi byagiye bigira amarushanwa nk’aya.

Sere wegukanye ikamba muri 2015

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa