skol
fortebet

Mexique yateye utwatsi politiki ya Trump yo kohereza muri Mexique abimukira bose badafite ibyangombwa

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanaga wa Mexique Luis Videgaray
Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanaga wa Mexique yamaganye gahunda ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yo kwirukana abimukira bose badafite ibyangombwa bakajya muri Mexique.
The Guardian yanditse ko itegeko rishya ryo kwirukana abimukira rivuga ko abimukira bose bari ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba bagomba koherezwa muri Mexique kabone niyo baba atariyo nkomoko (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanaga wa Mexique Luis Videgaray

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanaga wa Mexique yamaganye gahunda ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yo kwirukana abimukira bose badafite ibyangombwa bakajya muri Mexique.

The Guardian yanditse ko itegeko rishya ryo kwirukana abimukira rivuga ko abimukira bose bari ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba bagomba koherezwa muri Mexique kabone niyo baba atariyo nkomoko yabo.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Mexique Luis Videgaray, yatangaje ko igihugu cye kidashobora kwemera ko igihugu kimwe kicara kigafata umwanzuro ngo kiwuture ku kindi.

Yagize ati “Ntabwo tuzabyemera kuko tudafite kubyemera. Dufite ubugenzuzi ku mipaka yacu tuzayigenzura neza”

Uyu muyobozi avuga ko igihugu cye kiteguye kujya mu muryango w’Abibumbye gushyigikira uburenganzira bw’ Abanya Mexique buteganywa n’ amategeko mpuzamahanga.

Roberto Campa, impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu yatangaje ko ibyo Leta zunze ubumwe z’ Amerika ishaka gukora (Kohereza abari kubutaka bwayo badafite ibyangombwa muri Mexique kabone n’ iyo baba atariho bakomoka) bitemewe n’ amategeko.

Ku rundi ruhande abayobozi babiri bakuru ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika, umunyamabanga wa Leta Rex Tillerson na John Kelly bagiye muri Mexique kugirana ibiganiro na Perezida wa Mexique Enrique Pena Nieto.

Iri tegeko ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri w’ iki cyumweru kandi rivuga ko umuntu wese uri muri Amerika utazashobora kugaragaza ko ahamaze imyaka irenga ibiri azirukanwa mu gihugu.

Imibare igaragaza ko Muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika hari abimukira bagera kuri milliyoni 11 kandi ngo abenshi ni Abanya Mexique.

Perezida Trump afite umugambi wo kubaka urukuta rutandukanya Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ igihugu cya Mexique. Amakuru y’ ibanga yabonywe na kimwe kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko uru rukuta ruzatwara arenga miliyari 21 z’ amadorali y’ Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa