skol
startimes

"Gahunda ubu ni Guma mu mugi, Guma mu karere" - CP Kabera

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2021 Yasuwe: 4087

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage batuye mu ntara zitandukanye kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho yo kwirinda Covid-19 aho yavuze ko bakwiriye kumva ko aribyo basabwa.


Mu kiganiro yagiranye na RBA,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko gahunda iharimu mujyi ari “Guma mu mujyi naho mu turere ni guma mu turere.”

Yakomeje ati “Mu ntara y’Amajyaruguru ni Guma Rulindo,Guma Gakenke,Guma Musanze,Guma Burera na Guma Gicumbi.Abaturage batuye muri iyo ntara n’utwo turere bagomba kumva ko aricyo basabwa kandi bakabyubahiriza kugira ngo twirinda kino cyorezo.”

CP John Bosco yazengurutse intara zose z’igihugu avuga akarere akanasaba abaturage kukagumamo kugeza aturangije twose uko ari 30.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa 4 Mutarama 2021, yemeje ko ingendo zibujijwe hagati y’uturere n’utundi no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali gusa hari bamwe batangiye kwica iri bwiriza gusa CP John Bosco Kabera yabahaye ubutumwa.

Yagize ati “Uko abaturage bitwaye ntabwo bitunguranye kuko tubimazemo igihe, igikorwa ni uko inzego zijya hamwe zigakemura ibi bibazo, abantu banyura mu nzira zitemewe ibyo dusanzwe tubibona, ariko bamenye ko nibacika Polisi sinzi ko bazacika COVID-19.

Ikigamijwe ni uko ibyo abantu bose bakora babikora binyuze mu nzira z’umucyo, bumvira amabwiriza n’inzego zigomba kuyashyira mu bikorwa”.

Yakomeje avuga ko abo bashaka kuva mu turere bajya mu tundi, hari inzego zibishinzwe zibatega amatwi ufite impamvu yumvikana akoroherezwa kugenda.

Ati: “Impamvu mubona abapolisi hirya no hino ndetse harimo n’abapolisi bakuru ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abantu ndetse abagomba koroherezwa boroherezwe, ibyo rero birakorwa kandi tugakorana n’inzego zibishinzwe”.

CP John Bosco Kabera arasaba abaturage kumva ko kuba hari ingamba zafashwe, byatewe no kuba hari icyorezo, atari urwego uru n’uru rwabiteye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kabuga

    Ntabwo yavuze uturere30 aha muramubeahyeye, yavuze uturere27 numujyi wa Kigali!!
    Mureke Leta yinjize inoti muri corona rero

    1 week ago

Inzindi nkuru

Rubavu: Umugore n’umugabo we bafatanwe udupfunyika 2,480 tw’urumogi

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya...
15 January 2021 Yasuwe: 3318 0

Rubavu:Abiyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage batawe...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba kuri...
14 January 2021 Yasuwe: 3203 0

RIB yatangaje byinshi ku bwicanyi bwabereye I Rwamagana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umugabo witwa...
12 January 2021 Yasuwe: 6451 0

Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugabo watemye abantu 2 umwe bikamuviramo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko muri iri joro ryakeye...
12 January 2021 Yasuwe: 3767 0

Kicukiro:Polisi yafashe abasore n’inkumi 17 bari kunywera inzoga mu rugo...

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri Kicukiro mu murenge wa...
10 January 2021 Yasuwe: 8642 0

Gicumbi: Yatemye umuvandimwe we ukuboko nyuma yo kumufata ari...

Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko wo mu karere ka Gicumbi yatemye mukuru we...
10 January 2021 Yasuwe: 6175 0