skol
startimes

Kamonyi:Gitifu washinjwe gukubitira abaturage mu buriri, bamwe akabatesha gutera akabariro yahagaritswe

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 January 2021 Yasuwe: 4733

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bwahagaritse by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga,gaherereye mu murenge wa Ngamba, Mbonyubwami Emmanuel nyuma y’aho abaturage bamushinje ko ajya abakubita anabasanze mu buriri.


Mbonyubwami yahagaritswe nyuma y’inkuru imushinja gukubita abaturage yanyuze kuri TV1, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri Twitter, bwatangaje ko komite nyobozi y’Akarere yahagaritse mu kazi by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel, mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ati "Nibyo twamuhagaritse by’agateganyo kugira ngo tubikurikirane kuko hari ibyo abaturage bavuga hakaba n’ibyo nawe avuga, mu by’ukuri twabikoze kuko ushaka ubutabera areba impande zose atarebye rumwe gusa, kugira ngo buri wese ahabwe umwanya wo kwiregura.”

Yavuze ko bazafata umwanzuro wa nyuma bashingiye ku byo iperereza rizagaragaza.

Bamwe mu baturage baganiriye na TV1, bavuze ko byari byarabaye ingeso kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabuga, Mbonyubwami Emmanuel.

Hari umugore wavuze uburyo gitifu yamuguye hejuru mu buriri we n’umugabo we, bari gutera akabariro mu rukerera.

Yagize ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo, barinjira barakingura baradukubita n’umugabo. Twari dutangiye n’umurimo w’abashakanye n’uko aradukubita. Aho yankubise ingumi mu misaya no mu gatuza.”

Ibi byashimangiwe n’umuturanyi w’uyu muryango wumvise imirwano akaza gukiza agira ngo ni umugore n’umugabo barwanira mu nzu ariko agasanga ari gitifu wabajujubije, bambaye ubusa ku gasozi.

Ati “Nagiye kumva numva saa kumi n’imwe n’igice umwana avugije induru, ngenda nzi ko ari umugore n’umugabo bari kurwana mpageze nsanga bamusohoye yambaye ubusa hejuru.”

Abandi batuye muri aka kagali bemeza gusanga abantu mu buriri akabakubitako ari ingeso y’uyu muyobozi. Bavuga ko ari ibisanzwe kuko hagaragaye n’amashusho y’undi mugabo ari gukubitwa yambaye ubusa.

Hari umuturage wavuze ko Mbonyubwami ajya agaragara afite amapingu akayambika abantu, yarangiza akabakubitira ku karubanda.

Ati “Nk’uriya ni umuturanyi wacu twasanze yambaye ubusa gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika, ari kwigaragura hasi abana bato n’abakecuru bamureba.”

Aba baturage bagendeye kuri aba ndetse n’izindi ngero z’abo yagiye akubita muri ubu buryo, bamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kwiga uburere.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Abagabo batatu bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi...

Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya...
21 February 2021 Yasuwe: 2918 0

Nyamasheke: Umunyarwandakazi yafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo,kuri...
20 February 2021 Yasuwe: 3189 0

Polisi yerekanye abashinjwa kwiba TV z’abaturage bakajya kuzigurisha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi...
18 February 2021 Yasuwe: 4371 0

Huye: Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune bari kunywa inzoga barenze ku...

Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune two mu Karere ka Huye bari kunywa inzoga...
18 February 2021 Yasuwe: 3121 0

Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi kubera ubwicanyi budaturutse ku bushake...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, mu Karere ka Rulindo,...
16 February 2021 Yasuwe: 4121 0

Gatsibo:Yakuyemo inda yari igiye kuvuka umwana amuta mu musarane

Umukobwa w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo yatawe...
15 February 2021 Yasuwe: 3153 0