skol
startimes

RIB yatangaje byinshi ku bwicanyi bwabereye I Rwamagana

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 January 2021 Yasuwe: 6529

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umugabo witwa Semana Emmanuel ukurikiranyweho gutema uwitwa Rumanzi Egide muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro, ndetse ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari ikibazo cy’amakimbirane yari amaze igihe hagati ya nyakwigendera n’umugore we nawe wapfuye ahiriye mu nzu.


Mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya nibwo habaye amakimbirane yaje kugwamo umuntu umwe undi agahira mu nzu.

Semana yatemye muramu we Rumanzi yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine mushiki wa Semana wahise yitaba Imana.

Rumanzi na Mukazitoni bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Abo bana ni bazima kuko basanzwe hanze.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko intandaro yo kwitwikira mu nzu kwa Rumanzi ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati “Iperereza rigaragaza ko intandaro yo gufata icyemezo cyo kwitwikira mu nzu cyafashwe na Rumanzi, ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Bigaragara ko yashakaga ko bapfana ubwo yitwikiraga mu nzu ariko yamara gufatwa abana akabanaga hanze abanyujije mu idirishya. Umwana umwe w’imyaka ine yahiye ku kuguru bidakabije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

Bakimara kuhagera, ngo nibwo Semana nawe yahageze afite umuhoro yarakaye cyane. Ati“Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

Semana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose biganisha ku cyaha by’umwihariko amakimbirane ashobora kugeza abantu ku rupfu.

Ati “RIB irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira, bakajya bitabaza inzego zishinzwe gutanga ubutabera kugira ngo zibafashe. Hari inzego zashyizweho na leta kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane abantu bagirana cyane cyane nk’amakimbirane yo mu ngo hirindwe ingaruka zayakomokaho cyane nk’izi zo gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa gutwara ubuzima bw’abandi.”

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ngororero: Polisi yagaruje ibikoresho by’umuturage byari byibwe...

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorera Karere ka...
17 January 2021 Yasuwe: 3266 0

RIB yafunze abantu 8 barimo nyir’ivuriro “Sante pour Tous”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze...
16 January 2021 Yasuwe: 6138 0

Nyarugenge: Abasore n’inkumi 13 bafashwe bari kunywa inzoga na Shisha bishe...

Abasore n’inkumi 13, abakobwa 6 n’abahungu 7 bafashwe saa 20h50 babyina...
16 January 2021 Yasuwe: 4820 1

Polisi yerekanye abagabo bakekwaho kwiba ibyuma by’amashanyarazi...

Polisi y’Igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021,...
15 January 2021 Yasuwe: 3424 0

Rubavu: Umugore n’umugabo we bafatanwe udupfunyika 2,480 tw’urumogi

Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya...
15 January 2021 Yasuwe: 3600 0

Rubavu:Abiyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage batawe...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba kuri...
14 January 2021 Yasuwe: 3240 0