skol
fortebet

Lionel Messi yaciye ibintu kubera ifoto yashyize hanze ari gusoma umugore we ku bunani [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yizihirije ubunani mu rugo rwe I Barcelona ari kumwe n’umugore we Antonela Roccuzzo basomanye bigatinda mu rwego rwo kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2021.

Sponsored Ad

Messi yahaye ikaze umwaka mushya mu buryo budasanzwe,aho yafotowe ari gusomana byimbitse n’umugore we Antonela Roccuzzo ndetse iyi foto yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram aho akurikirwa na Miliyoni 13.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yakoresheje iyi foto ari mu rukundo na madamu we mu kwifuriza abafana be umwaka mushya muhire.

Yagize ati “Tubifurije umwaka mushya muhire wuzuye ubuzima bwiza n’urukundo rwinshi.”

Madamu Roccuzzo we yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu mugabo we w’icyamamare n’abana babo Thiago,w’imyaka 8, Mateo, 5, na Ciro,2.

Kuri Noheli,umuryango wa Messi wari Rosario muri Argentina aho uyu mukinnyi yavukiye we n’uyu mugore we gusa bahise bagaruka Ubunani babwizihiriza I Barcelona.




Messi yasangije abafana be ifoto ari gusomana n’umugore we mu rwego rwo kubifuriza 2021 nziza

Ibitekerezo

  • Si uwe se, mubareke binezeze. It’s in their right.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa