skol
Kigali
startimes

Robert Lewandowski yahishuye intego ikomeye yagiranye na Jurgen Klopp yamufashije kuba igihangange

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 January 2021 Yasuwe: 3608

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,uherutse guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku isi na FIFA yatangaje ko ubwo yageraga muri Dortmund afite imyaka 21,umutoza Jurgen Klopp yamufashije kuzamura urwego binyuze ku ntego bagiranye.


Uyu rutahizamu uri mu ba mbere ku isi muri iyi myaka 5 ishize,yavuze ko umutoza Klopp yamusabye ko batega amafaranga ku gutsinda ibitego mu myitozo,ibintu byamufashije kuzamura urwego rwe cyane.

Lewandowski yabwiye Players’ Tribune ati “Ubwo nageraga muri Dortmund,nta jambo ry’ikidage nashoboraga kuvuga uretse Danke,bisobanura ngo “murakoze”.Ikirere cyari gikonje hari imvura nyinshi.Hamwe na Klopp,imyitozo yari ku rwego rwo hejuru cyane.

Nari mpangayikishijwe no kubaka izina,ariko Jurgen Klopp we yashakaga kumpa inshingano zikomeye.Mu mezi make ya mbere twarateze ko nintsinda ibitego 10 mu myitozo azajya ampa amayero 50,igihe binaniye nanjye nkamuha amayero 50.

Ibyumweru bike bya mbere,nayishyuraga buri gihe agahora anseka.ariko nyuma y’amezi make ibintu byarahindutse.Ninjye wigaruriye ayo mafaranga.Umunsi umwe yaraje arambwira ati “Reka tubihagarike.Ndabona uhagaze neza.”

Lewandowski ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere muri BVB kuko yatsinze ibitego 9 mu mikino 43 yose,bitandukanye cyane n’akayabo k’ibitego ari gusuka mu mazamu muri iyi minsi.

Nubwo yatangiye ari hasi muri BVB,Robert Lewandowski yayivuyemo ayitsindiye ibitego 103 mu mikino 187 yayikiniye,ayifasha kwegukana Bundesliga 2 ndetse no kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2013.Yagiye muri Bayern Munich muri 2014.

Lewandowski yagize ati “Icyo gihe sinigeze ntekereza icyo Klopp yari agamije.Ubu nibwo mbona ko ikiganiro nagiranye na Klopp aricyo nakifuje kuba naragiranye na papa wanjye.Nashoboraga kuvugana na Klopp buri kimwe.Naramwizeraga cyane.

N’umugabo ukunda umuryango…..Jurgen Klopp ntabwo ameze nka papa gusa ahubwo ni nk’umwarimu ukomeye cyane.Ntabwo aba yifuza ko umunyeshuri we agira B ahubwo aba ashaka abanyeshuri bagira A+.Ntabwo aba abyiyifuzaho ahubwo aba yifuza ibyiza byose kuri wowe.”


Lewandowski yashimiye Klopp wamuzamuye

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal yatiye umunyezamu wa kabiri utanga icyizere kurusha uwo yari...

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yatiye umunyezamu w’umunya Australia witwa...
22 January 2021 Yasuwe: 2752 0

Hamenyekanye umuntu watumye Paul Pogba yongera kuba umukinnyi...

Hari hashize igihe kinini abakunzi ba Manchester United banenga imikinire...
22 January 2021 Yasuwe: 4341 0

Liverpool yatakaje agahigo gakomeye yari ifite ikomeza kujya mu bihe...

Ikipe ya Liverpool imaze iminota 438 itinjiza igitego mu izamu ry’ikipe...
22 January 2021 Yasuwe: 3650 0

APR FC yahisemo guha Kiyovu Sports Ishimwe Kevin wayinaniye

Kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC...
21 January 2021 Yasuwe: 3365 0

Cristiano Ronaldo yakoze akandi gahigo gakomeye cyane ku isi

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yamaze kuba uwa mbere ku isi...
21 January 2021 Yasuwe: 4076 0

Theo Walcott yavuze umukinnyi bakinannye abona yararushaga ubuhanga Thierry...

Umwongereza Theo Walcott ukinira ikipe ya Southampton ariko wamamaye muri...
20 January 2021 Yasuwe: 4994 0