skol
Kigali
startimes

Umukinnyi ukiri muto Lionel Messi akunda cyane ashobora gutuma aguma muri FC Barcelona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2021 Yasuwe: 6488

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,ugiye kurangiza amasezerano muri iyi kipe, ashobora kuyigumamo kubera ubuhanga budasanzwe bw’umwana muto bakinana witwa Pedri uri gutuma ubuzima bumuryohera I Camp Nou.


Lionel Messi wari waratakarije icyizere abakinnyi ba FC Barcelona,ari mu rukundo n’uyu mwana muto Pedri ufite ubuhanga mu mupira w’amaguru ndetse ngo ashobora gutera umugongo amakipe amwifuza akaguma Camp Nou.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize,Messi yagaragaje ko igihe cyo gukinira Barcelona cyarangiye ndetse asaba ko yamurekura akigendera nubwo bitamuhiriye kuko Perezida w’ikipe yanze kumurekura ku buntu nkuko bari babivuganye mbere ahubwo amusaba kwitabaza inkiko, ibintu uyu mukinnyi yanze gukora.

Messi w’imyaka 33 ntarongera amasezerano mashya muri FC Barcelona ariyo mpamvu benshi bemeza ko uyu mugabo nta kabuza azava muri iyi kipe gusa hari amakuru avuga ko ashobora kubisubika agakomeza gukinana na Pedri.

Ikinyamakuru Mail yavuze ko Messi ashobora kwisubiraho agakomeza gukinira FC Barcelona hamwe na Pedri ugereranwa na Iniesta.

Nubwo FC Barcelona yaguze abakinnyi batayihiriye barimo Ousmane Dembele,Antoine Griezmann na Philippe Coutinho ku mafaranga menshi cyane,benshi baremeza ko yitoraguriye zahabu ariyo Pedri.

Uyu mwana muto wageze Camp Nou avuye muri Las Palmas kuri miliyoni 4.5 z’amapawundi,nta cyizere yigeze ahabwa na benshi.

Umupira uyu mwana yakinnye kuwa 3 w’iki cyumweru FC Barcelona isezerera bigoranye Athletic Bilbao muri Copa del Rey ku bitego 3-2,watumye benshi bavuga ko ahazaza he hashashagirana nagira ubuzima bwiza.

Nyuma yo gufungura amazamu ku gitego cy’umutwe,Pedri yahaye Messi umupira mwiza n’agatsinsino atsinda igitego cya 2 ndetse uyu kizigenza yatsinze icya 3 cy’intsinzi.

Umutoza witwa Albert Benaiges wavumbuye Iniesta,yavuze ko uyu mwana afite byinshi ahuje n’uyu munyabigwi wa FC Barcelona.

Ati “N’umunyabwenge.Kuri tekinike ni mwiza nubwo adahangana cyane ariko akora cyane.Muri ubwo buryo,afite byinshi ahuriye na Iniesta.”


Messi akunda cyane imikinire ya Pedri

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibyishimo Sugira Ernest yahaye Abanyarwanda byatumye umuhanzikazi amusaba...

Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe azwiho gukora ibitangaza mu ikipe y’igihugu...
27 January 2021 Yasuwe: 3144 0

Intsinzi y’Amavubi yatumye AbanyaKigali bava muri Guma mu rugo birara mu...

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali bataherukaga gushimishwa...
27 January 2021 Yasuwe: 6630 0

Amavubi yongeye gusubiza abanyarwanda mu bicu nyuma y’igihe kinini

Ikipe y’igihugu “Amavubi”yongeye gushimisha Abanyarwanda nyuma yo gukatisha...
26 January 2021 Yasuwe: 4482 0

Thomas Tuchel yagizwe umutoza mushya wa Chelsea FC

Ikipe ya Chelsea yamaze gutangaza ko Umudage Thomas Tuchel waherukaga...
26 January 2021 Yasuwe: 3222 0

Floyd Mayweather agiye gusura ababyeyi b’umukobwa Bakundana [AMAFOTO]

Uwahoze ari kizigenza mu mukino wo gutera amakofe, Floyd Mayweather,aritegura
26 January 2021 Yasuwe: 4767 0

Minisitiri Munyangaju yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi abagezaho ubutumwa bwa...

Uyu munsi Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaganiriye...
26 January 2021 Yasuwe: 3774 0