skol
fortebet

Agasembuye kenshi katumye umugore ahanuka mu bwato agwa mu Nyanja [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Leta ya Calfornia muri Amerika yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yanyoye inzoga nyinshi akazihamya ari mu bwato yagira ngo aratambutse agahanuka akikubita mu mazi.

Sponsored Ad

Amashusho y’uyu mugore wari wahembutse yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho abayafashe batigeze bavuga amazina ye.

Uyu mugore yari mu bwato bunini bwarimo kumutembereza muri California ariko yahuye n’akaga ubwo yanyereraga kubera kunanirwa kugenda,yikubita hasi aratemba yikubita mu mazi.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko uyu muntu wafataga aya mashusho yashishikajwe no kuyafata aho kugerageza kumutabara.

Abari kumwe nawe nibo babonye ibimubayeho bakora uko bashoboye bamukura muri aya mazi nyuma y’amasegonda make ayaguyemo ataratangira kumira nkeri.

Uwashyize aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga yanditseho ati “Uyu mugore yanyoye inzoga nyinshi cyane bituma ananirwa kugira guhagarara.

Yagerageje kugenda ahagaze mu bwato arahanuka yikubita mu mazi.Yatangiye kurohama mu mazi ariko abagenzi bari kumwe baramurohora.”

Aya mashusho yagaragaje ko uyu mugore ntacyo yabaye gusa akwiriye kubera urugero benshi bakunda kunywa agasembuye bakarenza urugero.Tunywe mu rugero.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa