skol
Kigali
startimes

Burundi: Abagabo babiri bafashwe bari gucuruza inyama z’imbwa babeshya ko ari iz’ihene

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 December 2020 Yasuwe: 3891

Abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi ahitwa Kinama barakaye cyane ndetse bashaka kwica abagabo 2 nyuma yo kubafata bagurisha inyama z’imbwa babeshya ko ari inyama z’ihene.


Aba bagabo babiri baraye bafashwe barimo kubaga Imbwa ngo bazijyane ku isoko hanyuma abantu bazigure ku bwinshi mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.

Aba bagabo bari basanzwe bakora akazi k’ubuzunguzayi ku muhanda wa 18 I Kinama ku kabare aho byari bizwi ko hagurishirizwa Inyama z’ihene.

Kubera umujinya w’abaturage bashakaga guhitana aba bagabo bari bamaze iminsi babagurisha inyama z’imbwa mu ibanga,polisi yahise ibata muri yombi ijya kubafunga.

Polisi y’u Burundu yaraje mu kasho aba bagabo kugira ngo ibakingire abaturage bari barakaye cyane bashinja aba bagabo ko bakundaga kubabeshya ko bacuruza inyama z’Ihene kandi ar’iz’imbwa.

Ibyo kubaga imbwa zikagurishwa abantu babeshya ko ari iz’amatungo magufi bikomeje gufata intera muri aka karere kuko muri Kanama uyu mwaka,abasore batatu barimo uwitwa Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bo mu mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bafunzwe bazira kubaga imbwa bashaka gucuruza inyama zayo.

Amakuru RIB yahawe n’abaturage avuga ko abo basore baguze imbwa y’uwitwa Gasatsi Alex ku itariki 02 Nyakanga 2020, nyuma ikaza kuruma uwitwa Dusingizimana Paul.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Beata yabwiye Kigali Today ko abo basore bahise bigira inama yo kubaga iyo mbwa bakagurisha inyama zayo kugira ngo bavuze uwo yariye.

Umfuyisoni yagize ati "Bafashe icyemezo cyo kuyigurisha kugira ngo bishyure uwo yariye, kuko bari bumvise ko barimo gukurikiranwa gutunga imbwa iryana, umenya ahari baranariyeho simbizi".

Umuvugizi w’Ubungenzacyaha(RIB), Dominique Bahorera we yavuze ko nta tegeko mu Rwanda rihanira abo basore kubaga no kurya imbwa".

Bahorera yagize ati "Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk’inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha".

Yakomeje avuga ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wari utarasoma n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka...

Umukobwa witwa M’Lynn Martin w’imyaka 24 yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga...
18 January 2021 Yasuwe: 3506 0

Amaze amezi 3 yihishe ku kibuga cy’indege kubera gutinya kugenda mu ndege mu...

Umugabo witwa Aditya Singh w’imyaka 36,ukomoka muri Leta ya California muri...
18 January 2021 Yasuwe: 3418 0

Umugore wubatse yasanzwe yapfiriye mu rugo rw’umusore byavugwaga ko...

Umugore wari usanzwe afite umugabo wo mu ntara yitwa Mongu mu gihugu cya...
14 January 2021 Yasuwe: 10640 0

Umugore utwite yaguwe gitumo n’umugabo we muri Hoteli ari kumuca inyuma...

Umugore utwite n’umugabo utari uwe bafatiwe muri Hotel basambaniramo...
14 January 2021 Yasuwe: 14085 0

Umugore yatwitse mu maso umugabo we akoresheje aside nyuma yo...

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya witwa Dan Shisia Matakhaya w’imyaka...
12 January 2021 Yasuwe: 10397 1

Umupolisi yakubise umugore inkoni ifata umwana we w’amezi 9 arapfa

Umupolisi wo mu gihugu cya Zimbabwe yateye benshi uburakari nyuma yo...
11 January 2021 Yasuwe: 13882 1