Aba nibo bakobwa b’ibyamamare mu Rwanda bivugwa ko bisize MUKOROGO mu buryo bukabije[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018
Ibyamamarekazi nyarwanda uko bukeye uko bwije ugenda ubona imihindagurikire yabo k’uruhu bigatuma benshi bahita bahamya ko ari mukorogo bisize.
Umukorogo ni uruvange rw’amavuta menshi abantu bisiga kugira ngo bahinduke inzobe cyane, benshi babyita kwitukuza.
Abahanzi nyarwanda, abakinnyi ba filimi, ba Nyampinga n’ibindi byamamare bitandukanye usanga bigenda bigaragara ko bisize iyi mukorogo cyane iyo witegereje amafoto yabo yahashize nubwo abenshi bavuga ko ari amavuta akesha uruhu bisize.
Amafoto ya kera y’aba bakobwa iyo uyitegereje ukanareba ayo muri iyi minsi usanga harimo itandukaniro rihabanye cyane kuko ushobora kugira ngo urimo kureba abazungukazi.
Aya ni amwe mu mafoto y’abakobwa b’ibyamamare nyarwanda bivugwa ko bisize mukorogo mu buryo bugaragarira buri wese.
Butera Knowless
Butera Knowless bivugwa ko nawe yisize mukorogo
Oda Paccy
Uzambwerumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy
Young Grace
Abayizera Marie Grace nawe yarahindutse cyane
Princess Priscillah
Umuratwa Priscillah uba hanze bivugwa ko nawe yisize mukorogo
Mutesi Jolly
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly bivugwa ko nawe yisize mukorogo mu buryo bukabije nubwo we abihakana.
Ibitekerezo
Ariko Mana, ni akumiro !! Ese niba ari ikibazo cyo gucya nta bundi buryo babikoramo ariko batitwitse ???