skol
fortebet

Rubavu:Abagabo 2 bakurikiranyweho urupfu rwa mugenzi wabo wari wasinze

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Abagabo babiri bari bakomoka I Rubavu bari mu maboko y’Ubugenzacyaha bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo witwa Vuganeza .

Mu karere Rubavu ho mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu haravugwa inkuru y’ Abagabo babiri bakubise mugenzi wabo akitaba Imana.

Kazendebe Heritier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yavuze ko urupfu rwa Vuganeza rwaturutse ku businzi.

Ati “Hari nka saa mbiri barimo kunywa inzoga ariko nyakwigendera yari yasinze. Nyiri akabari aramusohora ngo atahe kuko n’ubundi twabategetse ko akabari tuzasanga gaha inzoga umuntu wasinze tuzagafunga.”

Yakomeje avuga ko nyiri akabari yamusohoye bageze hanze aramusunika agwa nabi akubita umutwe hasi bagenzi be baramucyura ntibamenya ko yakomeretse.

Yakomeje agira ati “Bigeze saa sita uwo bari kumwe abona arimo kuzana ifuro mu kanwa bamujyana kwa muganga apfa batarahagera’’

Yakomeje avuga ko nyiri aka kabari nyuma yo kumva ko uwo barwanye yapfuye yahise aburirwa irengero.yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubusinzi.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa