skol
fortebet

Hamisa Mobetto yatangaje ko Diamond yamuteye inda inshuro 3

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba n’umushabitsi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto, wabyaranye na Diamond Platnumz, yavuze ko uyu muhanzi yamuteye inda inshuro 3 zose ariko havuka imwe izindi zivamo.

Uyu munyamideli yatangaje ko ubwo uyu muhanzi yari yarashakanye na Zari babana nk’umugore n’umugabo ari bwo yamusariye yifuza kubyarana na we.

Uyu mugore yavuze ko Diamond yamuteye inda zigera kuri 3 ariko ku bw’amahirwe make zose ntizavuka.

Yavuze ko mbere yo kubyarana umwana w’umuhungu baifitanye, yabanje gukuramo inda 2 za Diamond. Ati:

Ndatekereza umuntu uzi ibirenze ko umwana ari uwe cyangwa atari uwe ni Diamond, kuko na mbere y’uko ntwita inda ya Dylan, natwaye inda ze 2 ariko ku bw’amahirwe make zivamo.

Ubwo Diamond yabanaga na Zari ni bwo yamucaga inyuma na Hamisa Mobetto, baje kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Dylan tariki ya 8 Kanama 2017.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa