skol
fortebet

Imitoma 12 irenze ushobora kwifashisha kugira ngo ugushe neza umutima w’umukunzi wawe

author-image

Yanditswe na: Muhire Jason
Kuwa: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Koherereza amagambo meza umukunzi wawe ukoresheje ubutumwa bugufi ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buryo utazatekereza no kwicuza mu buzima bwawe.

Dore imitoma irenze 12 ubwira umukunzi wawe agahita agurumana umuriro w’urukundo:

1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk’imyaka igihumbi.

2. Nsagwa n’ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.

3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.

4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.

5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.

6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk’uyu w’umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?

7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y’intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y’intoki z’undi muntu.

8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y’Imana kuko ariyo yakungeneye.

9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.

10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhanjye utuje undebana akanyamuneza n’ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.

11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guritswa n’ibyishimo bivanze n’umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.

12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw’umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • Imitoma nisawa kbx

    Mbega imitoma irenzewee...

    Yose narinyizi peee!!!!mbahe indi?

    murakoze kubwamagambo meza mutugezaho aradufasha cyane.

    Imitoma nimyiza cyane

    harinuwundiuvugangoiyombuzeijwiryaweumutimawangeurameneka

    kumenya urukundo

    Yh ni byiz kuk bifash umuntu gushimisha umukunz we

    Ese ni bihe bimenyenso umukobwa akora iyo ashaka ko mukora sex

    dukeney iyambere muyambere

    NI BYIZA CYANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa