skol
fortebet

Imyambarire Justin Bieber n’umugore we bajyanye gusenga yateje ururondogoro mu rusengero

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo Justin Bierber n’umufasha we Hailey Baldwin bajyaga gusenga ku wa 13 ugushyingo 2019 bagiye bambaye mu buryo bwavuzweho amagambo menshi n’abafana bavuga ko uko bambaye bitaberanye no gusenga.

Abakunzi b’uru rugo bavuga ko iyi myambarire ibi byamamare byagaragaje itaberanye n’umuntu wagiye kuramya. Justin w’imyaka 25 n’umugore we Hailey w’imyaka 22 nta kintu bigeze batangaza ku myamabarire yavugishije umubare munini w’abanyamerika biganjemo abakunda uyu muryango utari wamara igihe kinini ubana nk’umugore n’umugabo.

Justin Bierber ari mu myiteguro yo gusubukura ibitaramo bizazenguruka isi yari yatangiye gukora mu mezi atatu ashize akabihangarika ku mpamvu byavuzwe ko ari ibibazo by’uburwayi.

Ni uku bagiye gusenga bambaye bigateza ururondogoro

Justin Bierber na Hailey Baldwin bashyingiranywe mu mwaka wa 2018 ku wa 13 Nzeri ,gusa nubwo ubukwe bwabo bwavugishije abatuye isi nanubu nta mwana uyu muryango w’ibyamamare uragira.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa