skol
fortebet

Mafu yaciye ibintu nyuma yo kurangiriza muri Kaminuza yahoze akoreramo igiceri cya 50 ku munsi

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya Nigeria witwa Lukhanyo Mafu yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kurangiza kaminuza mu ishuli yamazemo imyaka 7 akora isuku mu busitani.

Uyu mugabo wahaye benshi isomo ryo gukora cyane no kwesa imihigo, yamaze imyaka 7 yose akora mu busitani bwa University of Fort Hare, ariko yatunguranye ari mu bantu bayirangirijemo icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri social Science.

Umwe mu bakwirakwije iyi nkuru, yavuze ko ku munsi Mafu yakoreraga igiceri cya 50 cy’ama Naira ariko yamufashije kwirihira kaminuza arayirangiza.

Abantu benshi bashimye Mafu ndetse bavuga ko ari urugero rwiza rw’umwirabura w’umuhanga ndetse bemeza ko buri muntu wese akwiriye kumwigiraho.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa