skol
fortebet

Nyuma y’ibyo abategura Miss Rwanda batangaje kuri Mwiseneza Josiane ubu umuriro watse hagati y’abakunzi be batakiriye neza ibyo bamutangajeho

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Thursday 24, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abafana ba Josiane bari bamaze iminsi barishyize ku kizere ko azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, ndetse yewe bamwe bari baranatangiye kubyina insinzi, uyu munsi babwiwe ko kuba ari benshi cyane ntacyo bivuze ko hazatorwa Miss wujuje bitatu bisabwa naho ibyo abafana benshi ko ntacyo bivuze.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nkuko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batatuma aba Miss ahubwo nyine agomba kuba yujuje ibisabwa.

Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho.Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.

Kuba yakundwa ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho.Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”

Aya magambo rero ntayanyuze abafana ba Mwiseneza Josiane nkuo babigaragaje aho batinyutse guha gasopo abategura Miss Rwanda ngo bibeshye bamwirukane.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho“

Undi nawe yunzemo abashinja ubujura agira ati :”Hhhhhhhhhhhhhh nicyo mbakundira rwose mwivamo nk’inopfo ubwo ikamba nubundi uwo muzariha twaramumenye. Ikiza nuko mwidecraye hakiri kare ko miss w’abanyarwanda mutazamuha ikamba rye. Hhhh muyango yakoze akazi kose mbere. shaa miss rwanda nibashake bazayikureho kuko n’amanyanga gusa.“

REBA HASI BIMWE MU BINDI BITEKEREZO BITANDUKANYE ABAKUNZI BA MWISENEZA JOSIANE BATANZE NYUMA Y’IBYO ABATEGURA MISS RWANDA BAMUVUZEHO:

-ariko nkumuyobozi ntiyagakwiye kuvuga gutya pe kuko numubyeyi wacu president wa republica yariyamamaje turamutora atorwa kubwamajwi menshi yabaturage kuko twari tumukunze ndetse nibikorwa bye so iyo bitaba ibyo hari gutorwa ubonetse wese , ubwo rero ntimukirwe muta umwanya ngo muratora miss rwanda rwose mujye munoma ntamarushanwa abayeho .

-Jewe ndumurundi nakurikiye kuva kera iri rushanwa rya miss rwanda2019 ,rero nagire mbaze nti ko mwavuzeko miss agomba kuba afite ubwiza,ubwenge numuco ese ayo majwi yabaturagi murayashakaho iki namba ataco afasha?iyo mico,ubwiza,nubwenge mwebwe ntimwovyirabira mutiriwe muragora abaturagi kaboneko naho bohitamwo uwo bipfuza muvugako atagaciro mubiha?cank nukugirango abaturagi babafashe kuronka uburyo buciye muri communication nayubundi amajwi yabo ntacavuze?muravuga nkaho umengo ivyo votes par sms ntaco bivuze ko mwebwe mufite ibindi mureba kumwigeme!ese mwagiye muvyikorera kugiti cyanyu ko mbona uvuzengo ivyabaturagi ntaco bimaze?ikivyemeza nuko mubwiza,umuco,nubwenge wavuze byose bishingigwaho baraba miss rwanda ntahagaragara amajwi yabaturagi!!

-ariko ko miss muba mumuzi mwagiye mu mushyiraho ntarushanwa ribaye ngo akayabo karinde kahashirira?

-Ndumiwe kabisa, abanyarwanda bifuza josianne nukuvugako batareba kure se , ese kuki mushyiraho gutora hakoreshejwe sms myagiye mubyikorera“ GUSA NDABAMENYESHAKO IYI ARI INSHURO YANYUMA HATORWA MISS RWANDA, EJO UZABA UBWIRA UBWO ABATEGAGA AMARAMUKO MURI MISS RWANDA MUSHAKIRE AHANDI“

-Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho ariko Josiane ko tuzi ibyo azakora naba miss bariya bandi bo ko ntacyo tuzi bazakora

-Ark Abanyarwanda tuzagira Democracy mubintu bindi bitari politics ryari?

Ubwo abanyarwanda Bashyigikiye Josiane Bose Dieudone ashatse kubagira 0
Nonese kuki bashyiraho gutora Niba bidafite ishingiro?
Josiane Niwe ukwiriye kuba Miss Afite ubwiza karemano budasize Mukorogo
Afite mu mutwe kko asubiza Neza kdi agasubiza ibisubizo By’ubwenge
Afite Umuco kko biranagaragara kuri twese
Kuba mumushinja kutamenya icyongereza neza si Umwongerezakazi icyo avuga kirahagije gipfa kuba cyumvikana.

-(agaciro peace=ishimwe dieudonne) ubu se wibeshye ko ndi umunyamahanga ibikorwa byose simbibona amabwiriza agenga ibikorerwa mu gihugu avuga niwowe na dieudonne mubigena ? niba se ari iteka mwashyizeho mwaretse kujya mutesha abantu umwanya mukajya mubigenera abo mwifuza n’igihe cyose mushakiye ?

-Nimpamvuki atabatera igitutu nkumuntu ufite abafana benshi, ese abafana bagira kangahe ku ijana mukwambikwa ikamba ryanyampinga?

-ariko ibyiri rushanwa birikuncanga mwatangiye mwiba rigatwarwa nuwifite ariko reka tubarebe uyumwaka ibyo muzitwaza nonese niba mutagendera kubafana mugendera kuki? ubwiza mwitwaza umubi asate? indeshyo mugenderaho abagufi mubahora iki?? bo ntaburanga cg ntabwenge cg umuco bagira?? cg mwategura muri rusange uwo uritsinze akitambukira umuco muvuga simbona bagera hanze bakambikwa amakariso gusa biri mumuco wacu??????? ndumva ntanicyo irirushanwa rimaze uretse kujugunya amafaranga kandi uwateramo inkunga amatsinda adafite ubufasha.

-mwiseneza ndumufana we ariko ibyo ishimwe avuze ,bifit’ishingiro nimba bafite amabwiriza bagenderaho nta mpamvu ,nimba aribyo shariffa na bandi bagakwiye kuba baratwaye ikamba rya miss rwanda ,so mureke tubigendemo buhoro.

-Mwiseneza sms zose Ni 97,382=2,921,460frw

-yee ubwo muraje mubirimanganye mutangaze uwo mwe mushaka!!!nonese testeur mupimisha ubwiza niyihe?urugero rwa penaltie utanze twarwumvise ubwo nyine abasifuzi mwabarangije ntakundi!!!

-Mwiseneza josiane akwiye ikamba ,ntihakajye haba competition noneho ndumva Dieudonne afite uwo yarigeneye hamwe nabambari be,muzakora amanyanga kujyeza ryari? cg wamugani ibyaba miss biveho ntanicyo bimaze ,igisekeje uzatwara ikamba arazwi, nimunarimuha niyamanyanga yanyu ngontimutewe ubwoba nawe?ndumiwe noneho,JOsiane akunzwe kukurusha .

-Sibyo byose ubwo Baratangiye!!!! Nanjye reka mbigusubiriremo Josiane ni miss wabanyarwanda undi muzaryambika azabe miss wanyu.

-Uyu Dieudonne mumucungire hafi n’ibi bigambo bye, hanyuma se Miss utorwa ni uwanyu mwebwe mushinzwe iryo rushanwa cyangwa Miss ni uw’igihugu ? ubwo muraje mutangire kibitobatoba, ese ubundi ubwiza bw’umuntu ubupimisha iki ? njye ntekereza ko ubwiza bw’umuntu buba mu mutima kandi Josiane arabyujuje Josiane ni mwiza pe! ureke bariya bisize ibirungo bitampaye agaciro; ahubwo ikamba murimuhe vuba amayira akigendwa.

-Naho muhera murya ruswa, singaye na Marie immacule wavuze ko miss Rwanda ntacyo yinjiza nukubera ayomarangamutima yanyu NGO ubwiza. Umwiza se udafite umuco utazagira aho ageza abanyarwanda yaba amaze iki? Muduhe miss abanyarwanda dushaka umushinga we ninyamibwa kandi ninawo reta irimo irwana nawo.

-Ko iyi miss "Cogebank" iteye urujijo mwaretse kutirira igihugu cyangwa mukayihagarikira aho igeze ko ari ho mwaba mubaye abagabo! Biraruta.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • umva twese twamaze kubimenya Uwambara numero1 ngo niwe miss. kuko yakoze akazi kose Kuri Dieudonne. Josiane we ntiyishoboreye, ntacyo mumurenganye haraho azagera akarenganurwa, umva ibyo muzanabireke nibidushyushya umutwe gusa

    Ese uwo uvuga ayomagambo arabona igihugu aricya mamawe ?dushaka josiane

    umva basaza mureke kwesegura muri kutubwira uzatsinda nu uzatsindwa mwageze final cyangwa nuko murigukora umanyanga

    Prince kid ni motherfucker! Ubwo karashaka ruswa! We kandjaro kuri finale tukakuvuza amabuye! Seriously.

    Utorwa ni miss wabanyarwanda suwabakoresha amarushanwa,ikindi ibyo mugenderaho arabyujuje nuko aho ageze hari benshi yasize inyuma. Numva ngo mugira kata murya ruswa ya cash ndetse ngo niyigitsina!!!!!ubwo nyine amakorosi mwayagezemo mwamaze gukata!!!mutekereze kabiri kuko ibyo murimo namahano.

    Ariko waretse kwishyiraho wowe Dieudonne urarebye usanga twe abanyarwanda dushyigikiye Josiane turi ibigoryi koko, ahubwo wowe ntuzi ibyo urimo, ntugasuzugur bene ako kageni, Josiane nuwo nuwo dushaka ntawundi ntanundi duteze kumenya muruyumwaka. Ubyumve neza kdi nawe nturimwiza ahubwo wowe ninkande waguhaye akokazi muba miss koko? ?!! Ubanza amagambo namenshi aribyo uzi😂😂

    Nakurikiye ibitekerezo byababashije kwandika nsanga bose bari mukuri,wamugani niba mushyiraho miss rwanda mushaka muzakureho amatora mujye mumu noma kuko nataba Mwiseneza Josiane muzaba mutesheje agaciro abamutoye nama inite yose bakoresheje.

    Wowe Dieudone ecoute moi, wowe usute ubundi ubwongubwo warinda uvugako Josiane atari mwiza, uwanyereka nkumwana wawe uko asa, umwiza nuwo twahisemo abo bandi niba miss kugiti cyawe. .. ntuzanongere

    Erega miss atoranywa nabo bategura ikiswe amarushanwa mbere hose bo baba bamuzi suko mwiseneza atujuje ibisabwa byose atujuje ibisabwa byose ndetse akaba aniyongeraho kuba ariwe ukunzwe kuruta abandi bose ahubwo nuko atariwe bahisemo
    muri miss Rwanda igikora ni ruswa ikabije kdi nyuma yiki kiswe irushanwa nyamara ataribyo nzaba uwa mbere cg uwa kabiri uzahagarika ubwo bujura nkanatanga amakuru mbifiteho mfatanyije na zimwe munyangamugayo zirambiwe ibibera muri miss rda

    Nyakubahwa Aracyafite akazi gakomeye ko guca akarengane na Ruswa igiye kutwica cyokora wowe wimennye inda

    Jye mbona ibyiiza abagize akakanama gategura irushanwa RYA miss Rwanda nyuma yayo rwose ntakabuze RIB yakora akazi kayo igakurikirana ibigo byitumanaho hamwe nakakanama ,kuko ruswa nakarengane birakataje.

    Jye mbona ibyiiza abagize akakanama gategura irushanwa RYA miss Rwanda nyuma yayo rwose ntakabuze RIB yakora akazi kayo igakurikirana ibigo byitumanaho hamwe nakakanama ,kuko ruswa nakarengane birakataje.

    Ubwiza,umuco,ubwenge!
    Erega Abanyarwanda ni byo bashingiyeho Bajya guha Josiane ariya majwi.Kereka niba hari ibindi mwe muzarea bitazwi n,abanyarwanda.
    Oyee!Miss Josiane!

    Ubwiza,umuco,ubwenge!
    Erega Abanyarwanda ni byo bashingiyeho Bajya guha Josiane ariya majwi.Kereka niba hari ibindi mwe muzarea bitazwi n,abanyarwanda.
    Oyee!Miss Josiane!

    Ariko mwagiye mugabanya ibigambo? Uwo josiane ubavugisha mubona aruta abakombwa bose biyamamarije muri miss kuva mbere? Cg mwe musakuza harama fr mwashoyemwo?muceceke ababiteguye bafite ibyo bakurikiza simwe mubategeka ibyo bakora. Mutegereze uwa mahirwe niwe uzaba miss. Ariko mugabanye ibigambo turarambiwe nu wo josiane.

    Mubyukuri nge mbona Mwiseneza Josiane yujuje ibisabwa kugirango ajye mumarushanwa ya miss Rwanda 2019 kuko mwamushyizemo mubona ko abyujuje afite nakandi karusho rero kuko yashyigikiwe nabanyarwanda benshi sinumva impamvu rero uwo muyobozi yavuga ko mwiseneza atari mwiza ubwo byumvikanye yabyinnye mbere yumuziki kuba mutaha agaciro amajwi yabamutoye kuri sms cg sicial media ubwo buryo mutubabarire ntimuzongere kubukoresha kuko byaba arukudushyirishamo mutugira abafatanyabikorwa banyu kandi ibikorwa byacu mutabiha agaciro

    none ko twahoye referadoom suko twari tuyishigikiye none bazashiraho uwobasha ubyo siyaba ikibaye miss rwanda yaba ibaye miss grp kuko uwo abaturage babonamo umumaro niwe bagomba gutora niba kugeza ubu ama sms amaje gutara 6.550.000 frw kuri josiane nuko abanyarwanda bamushaka abandi bashoye amafranga mubacyuruzi ba m2u ngo babone amanota ariko josiane nabaturage bamufashije kandi nanubu tumurinyuma kuko umwamikazi susazwe inwami ahubyo aratoranwa bariruhiriza ubusa urugamba nurwo urwana urwanya iki naho ururwanya icyiza ntacyo rumaze. Abanyarwanda turiyizi bibi twarabihaze ubuse imyaka yose miss rwanda ibayeho abobatoye bakoze iki uretse kwifotoreza kuri za hotel zikaze nokwirirwana nabo biyita indebereze yewe bararebereye koko ba miss bamwe batwaye ibinyendaro abandi banze banyina ngo baba mumazu mabida ahaa mvuge iki ko numiwe ba miss bo mu malodge twarabagaze bareke Imana ikoreshe umwana wayo kandi naho bamwanga na esther yarazwe di ariko yagezeyo na josiane natanyura muri miss rwanda Imana izamunyuza ahandi

    Rwose ndabashyigikiye abayobozi ba miss Rwanda nta mpamvu nimwe yatuma ibisanzwe bigenderwaho bihinduka ngo nuko hari abashyigikiwe mumenye ko umutingito wikibuno utaritura wc so nabandi ntibitora erega natwe turashaka ko baduhagararira

    Ubwiza, ubwenge n’umuco: amajwi badusavye akenewe hehe muri ivyo bitatu?

    Ariko abafana b’uyu mukobwa barwaye iki? Ni gute batanga ikamba irushanwa ritararangira? Ese ko batangiye iterabwoba ku bategura irushanwa bibaza ko ari byo bizamuha ubwiza adafite?bagomba kumenya ko buri rushanwa rigira amategeko arigenga bakareka ibya nyamwinshi kuko iri ni irushanwa si amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa