Mu gihe abafana ba Josiane bari bamaze iminsi barishyize ku kizere ko azegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019, ndetse yewe bamwe bari baranatangiye kubyina insinzi, uyu munsi babwiwe ko kuba ari benshi cyane ntacyo bivuze ko hazatorwa Miss wujuje bitatu bisabwa naho ibyo abafana benshi ko ntacyo bivuze.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ishimwe Dieudonne ukuriye Rwanda Inspiration Back up yavuze ko Mwiseneza Josiane akunzwe nkuko n’abandi bakobwa bamwe na bamwe bitabiriye mu myaka ishize ndetse yemeza ko nta gitutu batatuma aba Miss ahubwo nyine agomba kuba yujuje ibisabwa.
Yagize ati “Kuba akunzwe ni byiza ariko nta gitutu bidushyiraho.Umuntu wese aba abona ikipe ye igomba gutwara shampiyona, ati ‘umusifuzi yatwibye penaliti (n’igihe atayibye), mu irushanwa ni ko bigenda.
Kuba yakundwa ni ko Anastasie yakunzwe, ni ko Honorine yakunzwe, ba Kalimpinya, urumva ikijyanye n’amarangamutima y’abantu ntabwo dushobora kukigenderaho.Miss Rwanda ni irushanwa rifite amabwiriza n’amategeko rigenderaho, ntabwo harimo kuba Miss ari we urimo kuvugwa n’abantu benshi, ahubwo Miss ni ufite ubwiza, ubwenge n’umuco.”
Aya magambo rero ntayanyuze abafana ba Mwiseneza Josiane nkuo babigaragaje aho batinyutse guha gasopo abategura Miss Rwanda ngo bibeshye bamwirukane.
Umwe muri bo yagize ati: “Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho“
Undi nawe yunzemo abashinja ubujura agira ati :”Hhhhhhhhhhhhhh nicyo mbakundira rwose mwivamo nk’inopfo ubwo ikamba nubundi uwo muzariha twaramumenye. Ikiza nuko mwidecraye hakiri kare ko miss w’abanyarwanda mutazamuha ikamba rye. Hhhh muyango yakoze akazi kose mbere. shaa miss rwanda nibashake bazayikureho kuko n’amanyanga gusa.“
REBA HASI BIMWE MU BINDI BITEKEREZO BITANDUKANYE ABAKUNZI BA MWISENEZA JOSIANE BATANZE NYUMA Y’IBYO ABATEGURA MISS RWANDA BAMUVUZEHO:
-ariko nkumuyobozi ntiyagakwiye kuvuga gutya pe kuko numubyeyi wacu president wa republica yariyamamaje turamutora atorwa kubwamajwi menshi yabaturage kuko twari tumukunze ndetse nibikorwa bye so iyo bitaba ibyo hari gutorwa ubonetse wese , ubwo rero ntimukirwe muta umwanya ngo muratora miss rwanda rwose mujye munoma ntamarushanwa abayeho .
-Jewe ndumurundi nakurikiye kuva kera iri rushanwa rya miss rwanda2019 ,rero nagire mbaze nti ko mwavuzeko miss agomba kuba afite ubwiza,ubwenge numuco ese ayo majwi yabaturagi murayashakaho iki namba ataco afasha?iyo mico,ubwiza,nubwenge mwebwe ntimwovyirabira mutiriwe muragora abaturagi kaboneko naho bohitamwo uwo bipfuza muvugako atagaciro mubiha?cank nukugirango abaturagi babafashe kuronka uburyo buciye muri communication nayubundi amajwi yabo ntacavuze?muravuga nkaho umengo ivyo votes par sms ntaco bivuze ko mwebwe mufite ibindi mureba kumwigeme!ese mwagiye muvyikorera kugiti cyanyu ko mbona uvuzengo ivyabaturagi ntaco bimaze?ikivyemeza nuko mubwiza,umuco,nubwenge wavuze byose bishingigwaho baraba miss rwanda ntahagaragara amajwi yabaturagi!!
-ariko ko miss muba mumuzi mwagiye mu mushyiraho ntarushanwa ribaye ngo akayabo karinde kahashirira?
-Ndumiwe kabisa, abanyarwanda bifuza josianne nukuvugako batareba kure se , ese kuki mushyiraho gutora hakoreshejwe sms myagiye mubyikorera“ GUSA NDABAMENYESHAKO IYI ARI INSHURO YANYUMA HATORWA MISS RWANDA, EJO UZABA UBWIRA UBWO ABATEGAGA AMARAMUKO MURI MISS RWANDA MUSHAKIRE AHANDI“
-Ubwo mumufata nkabandi muzamukuremo murebe ibibabaho ariko Josiane ko tuzi ibyo azakora naba miss bariya bandi bo ko ntacyo tuzi bazakora
-Ark Abanyarwanda tuzagira Democracy mubintu bindi bitari politics ryari?
Ubwo abanyarwanda Bashyigikiye Josiane Bose Dieudone ashatse kubagira 0
Nonese kuki bashyiraho gutora Niba bidafite ishingiro?
Josiane Niwe ukwiriye kuba Miss Afite ubwiza karemano budasize Mukorogo
Afite mu mutwe kko asubiza Neza kdi agasubiza ibisubizo By’ubwenge
Afite Umuco kko biranagaragara kuri twese
Kuba mumushinja kutamenya icyongereza neza si Umwongerezakazi icyo avuga kirahagije gipfa kuba cyumvikana.
-(agaciro peace=ishimwe dieudonne) ubu se wibeshye ko ndi umunyamahanga ibikorwa byose simbibona amabwiriza agenga ibikorerwa mu gihugu avuga niwowe na dieudonne mubigena ? niba se ari iteka mwashyizeho mwaretse kujya mutesha abantu umwanya mukajya mubigenera abo mwifuza n’igihe cyose mushakiye ?
-Nimpamvuki atabatera igitutu nkumuntu ufite abafana benshi, ese abafana bagira kangahe ku ijana mukwambikwa ikamba ryanyampinga?
-ariko ibyiri rushanwa birikuncanga mwatangiye mwiba rigatwarwa nuwifite ariko reka tubarebe uyumwaka ibyo muzitwaza nonese niba mutagendera kubafana mugendera kuki? ubwiza mwitwaza umubi asate? indeshyo mugenderaho abagufi mubahora iki?? bo ntaburanga cg ntabwenge cg umuco bagira?? cg mwategura muri rusange uwo uritsinze akitambukira umuco muvuga simbona bagera hanze bakambikwa amakariso gusa biri mumuco wacu??????? ndumva ntanicyo irirushanwa rimaze uretse kujugunya amafaranga kandi uwateramo inkunga amatsinda adafite ubufasha.
-mwiseneza ndumufana we ariko ibyo ishimwe avuze ,bifit’ishingiro nimba bafite amabwiriza bagenderaho nta mpamvu ,nimba aribyo shariffa na bandi bagakwiye kuba baratwaye ikamba rya miss rwanda ,so mureke tubigendemo buhoro.
-Mwiseneza sms zose Ni 97,382=2,921,460frw
-yee ubwo muraje mubirimanganye mutangaze uwo mwe mushaka!!!nonese testeur mupimisha ubwiza niyihe?urugero rwa penaltie utanze twarwumvise ubwo nyine abasifuzi mwabarangije ntakundi!!!
-Mwiseneza josiane akwiye ikamba ,ntihakajye haba competition noneho ndumva Dieudonne afite uwo yarigeneye hamwe nabambari be,muzakora amanyanga kujyeza ryari? cg wamugani ibyaba miss biveho ntanicyo bimaze ,igisekeje uzatwara ikamba arazwi, nimunarimuha niyamanyanga yanyu ngontimutewe ubwoba nawe?ndumiwe noneho,JOsiane akunzwe kukurusha .
-Sibyo byose ubwo Baratangiye!!!! Nanjye reka mbigusubiriremo Josiane ni miss wabanyarwanda undi muzaryambika azabe miss wanyu.
-Uyu Dieudonne mumucungire hafi n’ibi bigambo bye, hanyuma se Miss utorwa ni uwanyu mwebwe mushinzwe iryo rushanwa cyangwa Miss ni uw’igihugu ? ubwo muraje mutangire kibitobatoba, ese ubundi ubwiza bw’umuntu ubupimisha iki ? njye ntekereza ko ubwiza bw’umuntu buba mu mutima kandi Josiane arabyujuje Josiane ni mwiza pe! ureke bariya bisize ibirungo bitampaye agaciro; ahubwo ikamba murimuhe vuba amayira akigendwa.
-Naho muhera murya ruswa, singaye na Marie immacule wavuze ko miss Rwanda ntacyo yinjiza nukubera ayomarangamutima yanyu NGO ubwiza. Umwiza se udafite umuco utazagira aho ageza abanyarwanda yaba amaze iki? Muduhe miss abanyarwanda dushaka umushinga we ninyamibwa kandi ninawo reta irimo irwana nawo.
-Ko iyi miss "Cogebank" iteye urujijo mwaretse kutirira igihugu cyangwa mukayihagarikira aho igeze ko ari ho mwaba mubaye abagabo! Biraruta.
Ibitekerezo
Wowe DIEUDONNE gabanya igifu kuko nubundi kizabora cg kirware na diabetes reka uwo mwana Josiane kuko ashyigikiwe n’Imana
muzatore missi ubikwiye ntimuzagendere kumaranga mutima yabafana nokuba ageze aho nukugirango mukomeze mushimishe abafana be arikose kubashimisha mukora ibidakwi sibyo ahubwo yakagombye kuba yaravuyemo
Rwose ndabashyigikiye abayobozi ba miss Rwanda nta mpamvu nimwe yatuma ibisanzwe bigenderwaho bihinduka ngo nuko hari abashyigikiwe mumenye ko umutingito wikibuno utaritura wc so nabandi ntibitora erega natwe turashaka ko baduhagararira
Reka rero mbabwire mwabantu..biriya bigambo bya Dieudonne ni nonsense 💯
Miss ni Mwiseneza Josiane..ariko ubwiza numuco ndetse n’ubwenge muvuga Josiane ntabyujuje? Nonese yabaye selected gute?wtf? Josiane ni mwiza cent pour cent,azubwenge kuko asubiza neza ikindi kandi afite umuco nyarwanda..Ibindi mwarabaraguza ntitubizi..ikindi miss Rwanda atorwa nabanyarwanda si aba judges..tubaye tubemenyejejeko tutazemera uburiganya bwanyu..imihirimbiri gusa yashyize ibifu imbere 🖕🏿🖕🏿
Rwose ndabashyigikiye abayobozi ba miss Rwanda nta mpamvu nimwe yatuma ibisanzwe bigenderwaho bihinduka ngo nuko hari abashyigikiwe mumenye ko umutingito wikibuno utaritura wc so nabandi ntibitora erega natwe turashaka ko baduhagararira
ESE ubundi ni mutamuha ikamba rye muzariha NDE,ahubwo wowe Dieudone ko wivuyemo kare,umva n ubundi wapimye ubwenge bwe ubona ntabwo afite ,ESE wakoresheje ikihe gipimo cyerekana ko josiane ntabwenge cg uburanga cg umuco afite,ahubwo mbona arimwe mutakigira umuco kuko miss rwanda zi ikigihe zabaye deal.hari inkuru mperuka gusoma irasentsa miss orole avuga NGO "koko niba mwemera ko arinjye wabaye miss mbikwiye" nukuvuga ko abaje nyuma ye habayemo deal zahatari.ni mumuhe ikamba rye bitari byo muzayivaneho n ubundi ntacyo iki maze.mujya kuyikora mutwara abantu frw yabo ya msg kd muzi uzaba we.muzabikureho ntacyo bimeze.ubundi nyampinga yahuzaga abantu arangwa n umuco abo bakobwa bicara bagerekeranye amaguru niwo muco mwabatoje.uwo muzariha mutarihaye josiane mwiseneza ubwo muzahite mubikuraho mujye mushyiraho about mushaka.
Ubundi ko nunvise ngo miss nubanje kubisoza ariko kweri ubwo abarimo aho barusha mwiseneza ubwenge nabahe abo batazi numurenge waho bakomoka turabizi abenshi barimo aho base nabakire reka tubanze turebe ubundi miss yubutaha muzayikorera muyirebe munitore gusa ibyo bavuze maze kubyemera pee gusa ndubagira inama maze miss ikaba iyabanyarwanda mwakora ibintu biciye mumucyo.
Ishimwe Dieudonne ndakumenyesha ko igihe ari iki cyo gukundisha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga miss rwanda mu gihe wabyitwaramo neza. Mwabyitwaramo nabi missrwanda tukayitera umugongo ukayisigarana wenyine n’abakozi uhemba tukareba ko Rwanda Inspiration Buck up akazi kayo katajyaho akadomo. Nzi neza ko Mwiseneza Josiane yabazaniye ihurizo mugomba gutaturana ubushishozi. Ngaho kora uko ubyumva.
Ndizerako ko babonye ibi byose kandi ubu reta ivugako umuyobozi arushyirwaho nabaturage sinzi ikibazo bafite gituma batumva ibyifuzo bya batuye igihugu
Rwose Miss Mwiseneza Josiane Nibamwihore Kuko Ninyiribitendo Abo Bamwilukana Babanze Barebe Ko Mubyo Asabwa Haribyo Abula Kuba Atazi Icyongreza Byo Ni Babyibagirwe Yavutse Arumu Nyarwanda Ni Cyongreza Azi Nicyo Yigishijwe Knd Numuntu Rwose Muturekelekere Miss Wacu Pe