skol
fortebet

Pasiteri Sergei uvuga ko ari Yesu Kirisitu wagarutse mu Isi yatawe muri yombi

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Friday 25, Sep 2020

Pasiteri Sergei uvuga ko ari Yesu Kirisitu wagarutse mu Isi yatawe muri yombi

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’Uburusiya, Pasiteri Sergei Torop uvuga ko ari Yesu Krisitu wagarutse mu Isi, yatawe muri yombi nyuma ya operasiyo kabuhariwe yakozwe na Leta y’iki gihugu hifashishijwe indege za kajugujugu.

Pasiteri Sergei Torop yigeze kuba umupolisi nyuma aza kubwirukanwamo mu 1989, nibwo yahise yishingira urusengero n’abayoboke b’itorero rye bamwita ‘Vissarion’ cyangwa se ‘Yesu wa Siberia’. Arashinjwa kurema itorero ritemewe no kwambura abayoboke amafaranga (amaturo).

Mu itorero rya Church of Last Testament (Itorero ry’Isezerano rya Nyuma) yashinze mu 1991, afite abayoboke benshi baturuka mu mpande n’impande mu Burusiya, barimo n’abahanga mu mashuri.

Mu 2002, Pasiteri Sergei Torop (Vissarion nkuko abayoboke be bamwita), yigeze kubwira ikinyamakuruThe Guardian ko nta we uzagera ku Mana atamunyuzeho. Ati:

Sindi Imana ndetse ni ikosa kubona Yesu nk’Imana. Ibyo Imana shaka kuvuga, ibinyuzamo.

Operasiyo yo guhiga uyu mu Pasiteri yari ihuriweho na Polisi y’Igihugu, urwego rushinzwe iperereza n’izindi nzego z’umutekano. Byarangiye afatiwe hamwe n’ibindi byegera bye bibiri birimo Vladimir Vedernikov.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa