Umuhanga mu gukora ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro witwa Brick Dollbanger ukora mu ruganda rwa Realbotix,yavuze ko ikosa rimwe umuntu uri kubikoresha ashobora gukora rishobora kumuviramo urupfu.
Uyu muhanga mu byerekeye gukora ibi bipupe yabwiye Daily star ko ari imashini kabuhariwe bityo uramutse wibeshye mu kuyikoresha bishobora kukuviramo ibibazo bikomeye.
Yagize “Bijya bintera ubwoba cyane,ni imashini kandi izahora ari imashini.Ntabwo ari ikintu wakoresha nabi cyakwanga ukagisunika kikagwa hasi.
Uramutse ukoze ikosa rimwe,ugashyiramo kode itariyo gishobora kwibwiriza icyo gukora."
Uyu muhanga yavuze ko iki gipupe ushobora kugikoresha nabi kikakuniga ukabura umwuka.
Yagize ati “Ntigishobora kwifunga haramutse habaye kwibeshya.Uramutse wibeshye gishobora kugufata ijosi kikakuniga ukabura umwuka.Ntiwabasha kucyikiza.Gishobora kuguhobera nabwo kikagukanda ukabura umwuka,ukananirwa guhumeka.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN
Habimana Cleme