skol
fortebet

Umwembe n’urubuto rw’uhiye bifitiye umubiri wacu akamaro

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Wednesday 26, Aug 2020

Umwembe n'urubuto rw'uhiye bifitiye umubiri wacu akamaro

Sponsored Ad

skol

Urubuto w’umwembe uhiye rufitiye umubiri wacu akamaro bitewe ahanini n’amazi abonekamo hakiyongeraho n’isukari zo mu bwoko bwa Fructose, Saccharose na Glucose zifitiye umubiri wacu akamaro.

Umwembe uriwe utararenza ibyumweru bibiri usoromwe, ugirira umubiri akamaro kuko uruhu rwawo narwo rukungahaye kuri vitamine A. Iyo vitamine ifasha umubiri wacu guhora utoshye.

Habonekamo kandi vitamine C ifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye, ndtese na vitamine E ifatiye runini abantu bageze mu zabukuru.

Umwembe uhiye kandi ubonekamo vitamine B1, B2 na B6 kimwe n’imyunyu-ngugu cyane cyane Potassium, Magnesium na Iron ibonekamo ku rugero ruke.

Izo vitamine zose zavuzwe zifitiye umubiri wacu akamaro kuko zifasha mu kurwanya ubumuga bwo kutabona.

Ku muntu ufite ikibazo cyo kutituma neza (impatwe), umwembe woroshya mu nda.

Nyuma y’amafunguro, uwabasha kurya urubuto rumwe rw’umwembe bimugabanyiriza ibyago byo kwandura indwara ya diyabete.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa