skol
fortebet

Wizkid yasomaniye ku rubyiniro rw’i Paris na Tiwa Savage

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Abahanzi b’ibyamamare Wizkid na Tiwa Savage bose bafite inkomoko muri Nigeria basomaniye ku rubyiniro mu gitaramo bari bahuriyemo mu mugi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa mu iserukiramuco rya Starboy Festival.

Ni mu mashusho yasakaye hirya no hino, aba bombi bagaragara bumiranye ubwo bari bataramiye Abafaransa ndetse baranasomana bishimisha abari bitabiriye iki gitaramo ari nako bahise batangira no gukwirakwiza ayo mashusho.

Tiwa Savage w’imyaka 39 yahobeye anasoma byimbitse umuhanzi Wizkid ukiri muto kuri we kuko afite 29, bisa n’ibihamya iby’urukundo rwakunze guhwihwiswa hagati y’aba bombi.

Wizkid na Tiwa Savage nubundi byavugwaga ko ari inshuti cyane, bagaragaye basomana ubwo baririmbaga indirimbo bakoranye yitwa “Malo”, maze abafana babo kuri twitter batangira kuvuga uko bafashe icyo gikorwa cyo gusomana cyabeye mu Burayi.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa