skol
fortebet

Ndagisha inama: Uwo dukundana antwitiye inda kandi asanzwe afite umwana yabyaranye n’undi mugabo; Sinifuza ko yandagara. Ese murongore?

author-image

Yanditswe na: Ferdinand Dukundimana
Kuwa: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nitwa Ryumugabe Prosper. Mfite imyaka 27. Nize amashuri yisumbuye n’aya kaminuza, icyiciro cya mbere. Ubu sindabona akazi kajyanye n’ibyo nize ariko mfite akandi kambeshejeho kandi gashobora kumfasha gutera intambwe y’ubuzima nkava mu buzima bwa gisore nkajya mu buzima bw’abashakanye. Kuko nziko gushinga urugo ari icyemezo gikwiye gutekerezwaho cyane mbere yo gufata umwanzuro nk’uwo rero, nifuje ko mwangira inama cyane ko umutwe umwe wifasha gusara aho kwifasha gutekereza.
Prosper nakunze (…)

Prosper nakunze umukobwa warangije kaminuza (A0). Uti byatangiye bite? Uyu mwari yaje ansanga mu kazi nkora, dufatanya muri byinshi cyane ko namumenyerezaga akazi kuko we yari mushyashya. Ntibyatinze turamenyerana atangira kujya ansura iwacu nanjye nkamusura aho yari acumbitse.

Uko iminsi yagendaga icaho ni nako natwe twarushagaho kwiyumvanamo. Naje kwisanga mukunda nawe ankunda. Kuva ubwo rero ibintu byafashe indi ntera maze dutangira kuryoshyanya, namusura tukaganira igihe kirekire ndetse byageze aho dutangira kujya turarana ijoro rigatandukana. Nawe urabyumva ubwo twararyamanaga.

Gusa, nubwo twaryoshyaga uko kose, naramurebaga nkabona we nta byishimo bimugaragaraho kandi akenshi niko yahoraga ameze. Njye nakekaga ko ariko ateye simbyiteho. Nyuma naje kumubaza nti “Ese kuki uhora usa n’ufite ikibazo?”

Byabanje kumugora ariko aza kwerurura ati “Sheri, ndagukunda pe! Kandi nawe ndabibna ko unkunda. Uri umusore mwiza ndetse nkubonamo umutware w’urugo rwiza. Gusa sinzi niba amahirwe yo kwitwa umugore wawe nzayabona.” Akivuga ibyo namurebye nabi kuko numvaga asa nugishidikanya ko mukunda kandi nawe yari amaze kwivugira ko mukunda akabibona.

Namusabye kumbwira icyo ashaka kuvuga akareka guca i Kibungo. Sheri wanjye yarakomeje ati “Sheri, mbabazwa n’uko ibyacu bishobora kuzarangira unkatiye.” Nanjye nti “Oya. Kubera iki se sheri? Ibyo ninde wabikubwiye se? Ntabwo nakureka rwose.”

Amarira yahise amutemba ku matama yombi noneho ambwirana ubwoba ati “Mfite umwana.” Nanjye nahise ntungurwa ariko ndikomeza ngo atabona ko koko nahita mureka nubwo nabyo byari bungore.

Yambwiye amateka y’uko yatewe inda n’umugabo wamubeshyaga ko nta mugore agira ndetse nyuma yo gutwita nta bufasha na bumwe yigeze amugenera kugeza na n’uyu munsi. Nabuze byinshi mvuga ariko kuko namukundaga mubwira ko ibyo nta kibazo byantera.
Nyuma naje kubitekerezaho mbura umwanzuro nafata bituma niyambaza mwe nizeye ko mwangira inama yubaka. Uti "bimeze bite rero?"

Kubw’urukundo mufitiye n’isezerano namuhaye ndumva namurongora tukabana. Gusa, hari byinshi bikindemereye mu mutwe nshaka ko mumfasha kubibonera igisubizo. Ubu ndibaza nti,

“Ese ko yambwiye mbere y’igihe ko afite umwana nkamwereka ko nta kibazo none nkaba ntangiye gushidikanya kuri uwo mwana, mbigenze nte?”

“Ese nemere murongore, umwana we azagume iwabo Cyangwa nawe azamuzane yitwe uwanjye?”

“Ko nkeka ko se namuzana bikazatuma abo mu muryango wanjye bavuga ibigambo bishobora no guteza ubwumvikane buke hagati yanjye n’umugore?”

“Umukobwa ambwira ko ubuzima bw’uwo mwana we butazigera bundeba. Nawe urabyumva, umwana azambara, aziga, azagaburirwa, azavuzwa,… kandi azaba aba iwanjye. Ese ibyo bishoboka bite? Ahubwo se birakwiye ko aba iwanjye kandi ibyo byose bitandeba?”

Bavandimwe, mfite gahunda yo kubaka urugo vuba, niyo mpamvu nifuje ibitekerezo byanyu pe. Ngaho nimumfashe mbone ibisubizo by’ibi bibazo kuko nibyo nshingiraho mfata icyemezo cyatuma mbana n’uyu mukobwa nkunda.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • njyendumva waba umugabo nyamugabo kuko nutarera uwabandi nawe uwawe ntuzamurera kuko nibamukundana byukuri umwana yekuba icyibazo kd umuryango siwe wubaka umwana aviwabo agasiga se na nyina ariwowe ajegushaka kugirango namwe mwubake umuryango murakoze

    OK umva muvandi... njye reka mbanze nkushimire uburyo witwaye akimara kukubwira ko afite umwana.. nneho reka nkubaze???wakunze umwana cg ukunda nyina?? ubux ntago ushobora kugufasha umwana utishoboye? ibyo byikuremo umwana sikibazo kbx...

    Andika Igitekerezo Hano nonese urabazande wamujyanye nibumukunda harumugukundira

    ko yabikubwiyw mutarasezerana, aho mbona mwokwibanira. Uwo mwana nawe ufise uburyo yoza iruhande ya nyina.

    nkubwire ngo;wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri ,niba ukunda umuntu naw agukunda mutware ibind ni amagambo,famille ntizakubalira habe nagato

    Niba umukunze mutware.

    ngewe ndi umusaza reka nkugire inama, fata umwanya wawe uhagije umenye umukobwa neza unamenye iwabo neza nurangiza ukumva ukinyuzwe nawe uzamutware, iyi ngingo izagufasha kumenya ukuri kw’ ibintu kuko hari nubwo ushobora gusanga ari TEST yaguhaye kugirango arebe uburyo uri determiner (serious) uwo mwana akubwira akaba nta nuwo afite, kimwe nuko ugomba kumenya neza ko koko atwite (be sure) ibi ndabikubwira kuko byambayeho....

    dore nkubujije ibi bikurikira:

    1. uzirinde kumutwara kubera impuhwe umugiriye ahubwo uzamutware kubera umukunda
    2.uzirinde kumureka kubera gutinya amagambo y’ abantu kuko burya ntibazakubeshye urugo ni urw’ babiri
    3.urindi kumureka umujijijeko afite umwana kuko uko yamubyaye ninako azabyara uwawe
    4...

    nibyinshi nakubwira niba ukeneye ibindi bisobanuro uzanyandikire kuri dusabanemagazine@yahoo.com

    bakunzi ba umuryango muraho?mugubwe neza.yewe musore we uko watubwiye nukobyumva uwo mwana wmukobwa sikirara.so inama nakugira murongore kuko niba umukunda koko azabikubahira ntarukundo ruryoha nkurwumuntu watabaye cyane ko watubwiyeko wabonaga ahorana ikibazo igikomere cyo kumutima gikizwa nuko yabona umutetesha ukamubara atarongera gutaranyika.kuba yaragize ubutwari bwo kubikubwira byonyine nuko agukunda wimuhemukira rero kuko uwo mwana siwe watuma udaterimbere ubundi kdi umugore nkuwo abarumunyamugisha naho famille sizo zizabatunga ibyurugo buri wese arabyimenyera. ntawakubakira erega umukobwa wese wabyaye suko abarimbobo mwenuwo arubaka iyo yaje ibishaka.mbo ubwo rero wamubwiyeko ntakibazo ufite bimwereke utagize nakimwe witaho kubyamubayeho mbere yuko mumenyana.ndetse wowe muberintari umuhumurize arusheho kubonako umuri hafi.basore murekumyumvire ishaje umugore wese iyo umukunZe nawe akagukunda urugo rwanyu ruba ijuru rito nuwabanze arabakunda.....ntiwite kumitungo musore kuko ibyo nuburabyo butumurwa numuyaga ariko urukundo nyarwo ntirushira.nuko rero uramenye utazicuza ukibuka ibitereko washeshe ngo uhunze ababyaye.murakoze!!!!!!

    Nunva wamutwata kuko yagize ubutwari bwo kukubwirako afite umwana mbere yigihe

    Nunva wamutwata kuko yagize ubutwari bwo kukubwirako afite umwana mbere yigihe

    Nunva wamutwata kuko yagize ubutwari bwo kukubwirako afite umwana mbere yigihe

    mbere mbanje kunenga utanga inama ari gutukana ex. nk’uwiyise kolali namubwira ko uwo atari umuco nyarwanda ntabwo ari byiza umva rata musore kora ibi bikurikira 1,menya iwabo 2,imyitwarire yarafite mbere yo gutwara iyo nda itariyawe 3,kumenya niba ibyo yakubwiye ari ukuri kdi ibyo byose uzabimenyd aruko wageze iwabo ntugahubuke uretse ko nkurikije ibyo watubwiye aragukunda niba atari uburi uburyarya bw’abikigihe murongore ariko ubanze ukore ibyo mpamagara hano 0734607067 nkugire inama zimbitse nkwifurije amahirwe. amahirwe

    Mutware kuko ujya kumukunda ibyo byose nago wari ubizi ko afite umwana kuko iyo ubimenya nago uba warigeze umukunda kuba abikubwiye nuko nawe agukunda kdi niba yaramubyaye nyuma yaho mukundaniye ushobora gusanda ari umwana wawe ahubwo yarabuze ako abikubwira bite we Nuko yabyaye igihe mwateganyaga kitaragera

    Andika Igitekerezo Hano. umva musore mutware kdi azajya abikubahira

    Inama nakubwira kuki yakubwiye umwana nyuma yuko muryamanye ikindi banza umenye amakuru ko Ibyo yakubwiye arukuri icyakabiri banza umenye ko ise wumwana amwemera ni mpamvu atamufa ikindi ko yagusanze mukazi ubona afite ubushobozi buhagije bwo kurera umwana ikindi niyihe mpamvu akubwira ko ibyumwana Ntacyo bizakurebaho tekereza usubizamo ko batamuteye inda nkuko wayimuteye umwanzuro wanyuma nakwereke umugabo wamuteye inda muvugane ku kibazo cyumwana akwemerere ko umutwarira umwana we

    Ariko ubundi kuki ugishije inama nyuma yo kumugira igishanga ndetse no kumuterinda ? Abasore nkamwe murimbwa cyane! Nimba uba udashoboye ujyureka kwirirwa uduteshereza abavandimwe umutwe ndetse nokubatesha agaciro nge kubwange ndu ariwowe wamuteyinda atiko ukaba utangiye kubunza imitima ndetse nu wayimuteye bwambere ntaho mutaniye. Fata icyemezo kugiti cyawe nkuko nubundi wagifashe ugiye kuyishyiramo kunshuro yambere? Plz mujye mureka kuvuga ubusa kbx

    Umva musore rwose twara uwo mukobwa azakubera uwagaciro pee kndi muzasezerane ivanga mutungo Iyo mwijuru izabakorera ibitangaza

  • 1
  • 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa