skol
fortebet

Ndagisha inama: Uwo dukundana antwitiye inda kandi asanzwe afite umwana yabyaranye n’undi mugabo; Sinifuza ko yandagara. Ese murongore?

author-image

Yanditswe na: Ferdinand Dukundimana
Kuwa: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Nitwa Ryumugabe Prosper. Mfite imyaka 27. Nize amashuri yisumbuye n’aya kaminuza, icyiciro cya mbere. Ubu sindabona akazi kajyanye n’ibyo nize ariko mfite akandi kambeshejeho kandi gashobora kumfasha gutera intambwe y’ubuzima nkava mu buzima bwa gisore nkajya mu buzima bw’abashakanye. Kuko nziko gushinga urugo ari icyemezo gikwiye gutekerezwaho cyane mbere yo gufata umwanzuro nk’uwo rero, nifuje ko mwangira inama cyane ko umutwe umwe wifasha gusara aho kwifasha gutekereza.
Prosper nakunze (…)

Nitwa Ryumugabe Prosper. Mfite imyaka 27. Nize amashuri yisumbuye n’aya kaminuza, icyiciro cya mbere. Ubu sindabona akazi kajyanye n’ibyo nize ariko mfite akandi kambeshejeho kandi gashobora kumfasha gutera intambwe y’ubuzima nkava mu buzima bwa gisore nkajya mu buzima bw’abashakanye. Kuko nziko gushinga urugo ari icyemezo gikwiye gutekerezwaho cyane mbere yo gufata umwanzuro nk’uwo rero, nifuje ko mwangira inama cyane ko umutwe umwe wifasha gusara aho kwifasha gutekereza.

Prosper nakunze umukobwa warangije kaminuza (A0). Uti byatangiye bite? Uyu mwari yaje ansanga mu kazi nkora, dufatanya muri byinshi cyane ko namumenyerezaga akazi kuko we yari mushyashya. Ntibyatinze turamenyerana atangira kujya ansura iwacu nanjye nkamusura aho yari acumbitse.

Uko iminsi yagendaga icaho ni nako natwe twarushagaho kwiyumvanamo. Naje kwisanga mukunda nawe ankunda. Kuva ubwo rero ibintu byafashe indi ntera maze dutangira kuryoshyanya, namusura tukaganira igihe kirekire ndetse byageze aho dutangira kujya turarana ijoro rigatandukana. Nawe urabyumva ubwo twararyamanaga.

Gusa, nubwo twaryoshyaga uko kose, naramurebaga nkabona we nta byishimo bimugaragaraho kandi akenshi niko yahoraga ameze. Njye nakekaga ko ariko ateye simbyiteho. Nyuma naje kumubaza nti “Ese kuki uhora usa n’ufite ikibazo?”

Byabanje kumugora ariko aza kwerurura ati “Sheri, ndagukunda pe! Kandi nawe ndabibna ko unkunda. Uri umusore mwiza ndetse nkubonamo umutware w’urugo rwiza. Gusa sinzi niba amahirwe yo kwitwa umugore wawe nzayabona.” Akivuga ibyo namurebye nabi kuko numvaga asa nugishidikanya ko mukunda kandi nawe yari amaze kwivugira ko mukunda akabibona.

Namusabye kumbwira icyo ashaka kuvuga akareka guca i Kibungo. Sheri wanjye yarakomeje ati “Sheri, mbabazwa n’uko ibyacu bishobora kuzarangira unkatiye.” Nanjye nti “Oya. Kubera iki se sheri? Ibyo ninde wabikubwiye se? Ntabwo nakureka rwose.”

Amarira yahise amutemba ku matama yombi noneho ambwirana ubwoba ati “Mfite umwana.” Nanjye nahise ntungurwa ariko ndikomeza ngo atabona ko koko nahita mureka nubwo nabyo byari bungore.

Yambwiye amateka y’uko yatewe inda n’umugabo wamubeshyaga ko nta mugore agira ndetse nyuma yo gutwita nta bufasha na bumwe yigeze amugenera kugeza na n’uyu munsi. Nabuze byinshi mvuga ariko kuko namukundaga mubwira ko ibyo nta kibazo byantera.
Nyuma naje kubitekerezaho mbura umwanzuro nafata bituma niyambaza mwe nizeye ko mwangira inama yubaka. Uti "bimeze bite rero?"

Kubw’urukundo mufitiye n’isezerano namuhaye ndumva namurongora tukabana. Gusa, hari byinshi bikindemereye mu mutwe nshaka ko mumfasha kubibonera igisubizo. Ubu ndibaza nti,

“Ese ko yambwiye mbere y’igihe ko afite umwana nkamwereka ko nta kibazo none nkaba ntangiye gushidikanya kuri uwo mwana, mbigenze nte?”

“Ese nemere murongore, umwana we azagume iwabo Cyangwa nawe azamuzane yitwe uwanjye?”

“Ko nkeka ko se namuzana bikazatuma abo mu muryango wanjye bavuga ibigambo bishobora no guteza ubwumvikane buke hagati yanjye n’umugore?”

“Umukobwa ambwira ko ubuzima bw’uwo mwana we butazigera bundeba. Nawe urabyumva, umwana azambara, aziga, azagaburirwa, azavuzwa,… kandi azaba aba iwanjye. Ese ibyo bishoboka bite? Ahubwo se birakwiye ko aba iwanjye kandi ibyo byose bitandeba?”

Bavandimwe, mfite gahunda yo kubaka urugo vuba, niyo mpamvu nifuje ibitekerezo byanyu pe. Ngaho nimumfashe mbone ibisubizo by’ibi bibazo kuko nibyo nshingiraho mfata icyemezo cyatuma mbana n’uyu mukobwa nkunda.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • Umva musore rwose twara uwo mukobwa azakubera uwagaciro pee kndi muzasezerane ivanga mutungo Iyo mwijuru izabakorera ibitangaza

    prosper uwomukunzi wawe argutwitiye bivuzeko ariwowe wamuteye inda mushake kuko ntawundi yaha urukundo umukuye mumarira afite kdi uwomwana muzafatanye kumurera ni se ataramutwaye ntabwo byakubuza iterambere.

    prosper uwomukunzi wawe argutwitiye bivuzeko ariwowe wamuteye inda mushake kuko ntawundi yaha urukundo umukuye mumarira afite kdi uwomwana muzafatanye kumurera ni se ataramutwaye ntabwo byakubuza iterambere.

    wa muhungu we wagira mtuzi icyo ushaka mubuzima!!!!

    1.uko atwite uwawe niko yatwise nundii
    2. ikibazo ufite subushobozi beo gitunga umwana umwe winyongera hubwo utinya amaso yabantu nibyo batekereza
    3.urugo nurwa 2 ntimukwiye kwita kumagambo. bene wanyu baravugaaa ariko amagambo ntawe yishee ! ikindi kdi iyo ugeze ahakomeye urimenya niyo mamvu utagutunze wese udakwiye kwita kumagambo ye adafite umumaro
    4. niba umukunda koko wakamurongoye numuta ntaho uzatanira muwamutaye mbere nawe afite umwana wawe.
    5.REKERA UBUGORYI NO KWIKUNDA . BURI MUKOBWA WESE WARYAMANYE NUMUSORE YARI AFITE AMAHIRWE YO GUTWITA. KUBA ATARATWISE SIBIVUGA KO YITOBDA NO KUBA YARABYAYE SIBIVUZEKO YABICIYE.... AHO ICA NIHO NUMWANA ACA DO PLEASE basore mureke imyumvire ishaje ngo umukobwa yarabyaye skigali we. iyo ukunze umuntu mukundane nibye byoseee. niba ufite ubugugu bwo kutadrpensa kuwo mwana nyina aza mutunga muzasezerane ivanguramutungo muvange umuhahano. nibikunanura byose ureke kdi uguma umutesha umutwe ski

    Andika Igitekerezo

    Uragisha Inama yibyabaye nyumac kutayigishije mbere ujya kubikora ntiwaruziko amufite umugabo yabyaranye
    nawe ntukabaze ubusa kbsa?

    Uragusha

    Ese kuki atamukubwiye mbere yo kuryamana? Yagufashe amarado nyine. Mujyane kandi ntukibeshye ngo umuwana ntuzaba umushinzwe kandi aba iwawe! Uwo mwana ugomba kumwemera ukamugira uwawe ugasumba bihemu wamubyaye kuko kumushyira iwawe utamushinzwe byo wawa utari umuntu fuite ubumuntu. Erega ngo imfizi irabyara ariko ntivumera, none se umugore yashobora kuvangura abo abyaye? Nawe kumwemera nibyo byaguhesha ishema naho ibyo famille izavuga ntagaciro mbihaye

    None se ahubwo wowe nkumugabo urumva watunga umwana utazitaho? Ubundi se wowe umwana hari icyo agutwaye? Niba umukunda umwana si ikibazo rwose uzamutungana na nyina ariko niba wumva ubishidikanyaho bivemo kuko byazaba bibi cyane utangiye kubatesha umutwe mubana. Naho famille yawe yo siyo ikubakira.

    Kumurongora? wamurongoye kera kuko wageze naho umutera inda. Umwana ntakyo atwaye kandi fata umwana wese nkuwawe. Niba ukunda nyina kunda numwana. Wagize amahirwe arabikubwira, abandi barabihisha ukazabimenya kera. Ibigambo byiwanyu uzabyime amatwi.

    Umva wangu rongora umucherie wawe maze wowe wagize IMANA akubwiza ukuri.

    udashatse uwo mugore nababara kf akazana nuwo mwana nawe ukazamurera

  • 1
  • 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa